Ruhango: umwana w’imyaka 7 yaturikanywe na gerenade ahita apfa

Umwana w’imyaka 7 witwa Nkurunziza Janvier wo mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango yakinishije intwaro yo mu bwoko bwa gerenade tariki 03/11/2012 iramuturikana ahita yitaba Imana.

Uyu mwana yakinishije iyi gerenade ubwo yari izanywe na mukuru we Kubwimana Athanase w’imyaka 16, ubwo yari ayitoraguye akayitwara iwabo.

Kubwimana avuga ko yatoraguye iyi gerenade ubwo yari agiye kuzirika ihene, ayitoragura azi ko ari icyuma azajya kugurisha.

Kubwimana amaze kuyitoragura, yarayijyanye ayigeza mu rugo ayibika mu cyumba hanyuma murumuna we yaje kuyifata ayisohora hanze atangira kuyihondagura ihita imuturikana arapfa.

Kuva aho minisiteri y’umutekano ishishikarije abaturage gushyira ahagaragara intwaro zitemewe n’amategeko, mu karere ka Ruhango hamaze kugaragara umubare utari mucye w’intwaro zagiye zijugunywa hirya no hino.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nanjye nari ngiye kubyandika none namwe mwabibonye. Mu karere ka Ruhango hakunze kuboneka grenades kurusha akarere ka Bicumbi na Nyagatare intambara yamaze imyaka itatu.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Ni hakorwe ubukangurambaga ku bisasu naho ubundi biraso kutumaraho urubyaro.

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka