Muhanga: Umugabo yakubiswe n’abagizi ba nabi bamusiga ari intere

Umugabo witwa Nshimiyimana Alphonse ukomoka mu karere ka Nyagatare yakubitiwe mu karere ka Muhanga n’abantu bataramenyekana mu ijoro rishyira ku wa gatatu tariki 31/10/2012 ubu akaba ari mu bitaro bya Kabgayi.

Nshimiyimana asobanura ko ari bwo bwa mbere yari ageze mu karere ka Muhanga azanye n’umukozi wabo kureba aho akomoka nk’uko bari babisabwe n’ubuyobozi bwo mu karere Nyagatare aho batuye.

Ubwo bafataga agacupa ku kabare k’uwitwa Mukeshimana Jean wo mu kagari ka Remera ku mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba, Nshimiyimana yagiye kwihagarika abantu bamusanga mu bwiherero baramukubita bamusiga atabasha kuvuga.

Abakoze iki gikorwa bagerageje no kumuta mu musarane ariko ntibyakunda. Nyuma yo kumutoragura yahise ajyanwa ku bitaro bya Kabgayi. Mu maso bigaragara ko arembye. Nubwo agerageza kuvuga ntabasha kwiyegura ku gitanda aryamyeho.

Nshimiyimana akeka ko uwakoze ibi byose ari uwo mukozi wari wamuzanye cyane ko yakubiswe nyuma y’uko uyu mukozi yigendeye amutaye mu kabari
Nta na metero eshanu ziri hagati y’amazu yo kuri aka gacentre ariko abahatuye n’abahanywereye bose bavuga ko batigeze bamenya uko byagenze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye, Mugunga Jean Baptiste, avuga ko nyuma yo gufasha uyu muntu kugera kwa muganga, bari gukorana na polisi kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe.

Mugunga yanavuze kandi ko nyuma yuko hagarageye ibyaha by’ubugizi bwa nabi nkibi inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bakajije umurego kugira ngo bahashye abo bagizi banabi.

Hamaze gufatwa abantu batatu bakekwa ho ubwo bugizi bwa nabi. Mu kubafata hibanzwe ku bari bari mu kabari Nshimiyimana yari arimo muri icyo gihe.

Mu mezi abiri ashize aka karere kibasiwe n’ubugizi bwa nabi, aho abantu batemaga abagenzi cyane cyane mu masaha ya nimugoroba. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse kugaragaraza ko bane mu bakekwaho ibyo byaha bamaze kugezwa mu nkiko.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka