Rusizi: Umwarimu arashinjwa gutera inda abanyeshuri babiri

Umwarimu witwa Nexon wo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi arashinjwa gutera inda abanyeshuri babiri yigishaga isomo ry’amateka ku rwunge rw’amashuri rwa Bugumira.

Aya makuru yamenyekanye ubwo umwana umwe w’imyaka 17 n’undi w’imyaka 15 bavugaga ko mwarimu wabo yabateye inda abashukisha amanota n’amafaranga.

Uwo mwarimu ushinjwa kubatera inda yahise acika n’ubu ntawe uzi aho aherereye.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Bugumira abo bana bigaho yemeza ko uwo mwarimu we yakoze amahano yangiza abana bakiri bato b’abanyeshuri.

Biravugwa ko uwo mwarimu ashobora kuba hari undi wa gatatu nawe yayiteye ariko ntibiramenyekana niba koko atwite.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bamera nyinshi!!
Uwo we nashaka yiyambaze umwugariro ayikateho kuko nareba nabi iramuta kugasi.
Ngaha aho ndi.

Bwambale yanditse ku itariki ya: 2-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka