Kigali: Umukwabu wa Polisi wataye muri yombi abasore 68 bakekwaho ubujura

Abasore 68 bakekwaho ubujura batawe muri yombi na Polisi y’igihugu mu mukwabu yakoze mu Mujyi wa Kigali mu duce twa Nyabugogo na Gatsata tariki 01/11/2012.

Abo basore bakora ibikorwa byo kwambura abagenzi biyise “abamarine” bafite imyaka 27 kumanura bafatiwe ahitwa Gitikinyoni, Yanzi na Kiruhura. Ubu bacumbikiwe mu Kigo cy’inzererezi cya Gikondo; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Amakuru dukesha polisi avuga ko ako gaco k’amabandi kasohotse mu ndiri gakunda kwihishamo kubera imvura nyinshi yateye umwuzure mu gishanga cya Nyabugogo mu minsi ishize.

Polisi yashyizeho ingamba zikarishye zo guta muri yombi abanyabyaha bagashyikirizwa ubutabera kugira ngo baryozwe ibyo bakoze; nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Albert Gakara.

Supt. Gakara atangaza ko ku bufatanye n’abaturage bakoze urutonde rw’abantu bakekwaho ubujura bityo umukwabu ukaba wari ugamije guta muri yombi abateza umutekano muke bambura abagore n’abakobwa.

Polisi ntishobora kurebera abo banyabyaha, ahubwo iracyashakisha n’abandi babaciye mu rihumwe ngo na bo batabwe muri yombi; nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali akomeza abitangaza.

Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego zishinzwe umutekano mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka