Ruhango: Urupfu rwa Nyirabazungu rwabaye amayobera

Nyirabazungu Fortunée w’imyaka 34 wari utuye mu kagari ka Bahuro, umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, bamusanze mu nzu ye yitabye Imana tariki 31/10/2012 ariko kugeza ubu abamwishe ntibaramenyekana.

Uyu mugore abamenye urupfu rwe bwa mbere, basanze amara ye ari hanze bayacishije mu gitsina cye.

Habagusenga Claude, ni umwe mu bamenye ko nyakwigendera yitabye imana. Yageze iwe aje kumwishyuza amafaranga y’ishyirahamwe asanga yapfuye ahita ahuruza abaturanyi be; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango Jean Paul Nsanzimana.

Siborurema Onesphore w’imyaka 10, ni umwana wa nyakwigendera, avuga ko nyina atigeze arara mu rugo. Yagize ati “Mama yatubwiye ngo nituryame hari aho agiye ngo ntabwo atinda”.

Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera, uri mu bitaro bya Kabgayi aho wajyanywe gukorerwa isuzumwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mana nyirimpuhwe tabara tabara. Iyisi ibiyirimo nagahoma munywa nukuri amakuru aragwira ayayo nukuri arandenze. Imana imwakire umuryango we wihangane. Nukuri nukuri nugushyira amavi hasi tugasengera ubugome nako ubunyamanswa buri muriyisi. Mbifurije amahoro.

Cox yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

inkuru ntiyuzuye

bmmmmm yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka