Rusizi: Babiri bakurikiranyweho urugomo rwo kurwana

Abasore babiri bo mu karere ka Rusizi bafunzwe na Polisi bazira kurwana bagakomeretsanya, ubwo umwe yageragezaga kwiba undi yamugwa gitumo akamukubita akamukomeretsa.

Ubujurura bukunze kugaragara mu karere ka Rusiszi, rutuma bamwe mu basore bahaba bajwa mu mutego wo kwihanira, icyaha gahaninwa n’amategeko y’u Rwanda. Ni nabyo byabaye kuri Prote Habimana ubwo yafatiraga Nshimiyimana mu mufuka we agahita amwadukira akamukubita.

Nshimiyimana na Habimana bombi ntiboroheranye.
Nshimiyimana na Habimana bombi ntiboroheranye.
Nshimiyimana ushinjwa ubujura.
Nshimiyimana ushinjwa ubujura.

Nshimiyimana ukomoka mu murenge wa Kamembe mu mudugudu wa Rushakamba ngo yaba yaragragezaga kumukuramo ikofi mu mufuka, ubwo Habimana yamwikangaga. Baje gukizwa n’inzego z’umutekano zikabashyikiriza Polisi.

Gusa nyir’urugushinjwa kwiba ahakana icyo cyaha, avuga ko yigeze kubikora ariko akaza kubireka, Uwibwe we avuga ko kwihanira yabitewe n’uko mugenzi we yashatse kumurwanya bigatuma nawe yirwanaho kuko ngo atari kwihanganira kwibwa ngo yongereho gukubitwa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko nkaba baba bahaze iki?

akagabo john yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka