Umurambo w’umugabo witwa Hakizimana Ignace w’imyaka 32 wabonetse mu masaha ya saa moya za mu gitondo kuri uyu wa 13/09/2012 mu mudugudu wa Nyarurembo, akagari ka Nyabigega, umurenge wa Gatore mu karere ka kirehe yimanitse mu kiziriko.
Umushumba wa diyosezi EAR Gahini, Birindabagabo Alexis, aratangaza ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikemutse byatuma amafaranga yakoreshwaga mu ikumirwa ryabyo yakoreshwa mu bikorwa by’iterambere.
Emmanuel Muhayimana yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge tariki 10/09/2012 akurikiranweho kubeshya abantu akabacuza amafaranga yabo ngo azabafasha kubona impushya za burundu zo gutwara imodoka.
Nzirorera w’imyaka 35 ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kamembe mu karere ka Rusizi azira gukubita umugore we.
Iradukunda Christine w’imyaka 18, wo mu kagari ka Karambo umurenge wa Bweramana, mu karere ka Ruhango, yitabye Imana tariki 10/09/2012. Icyamwishe ntikiramenyekana ariko abaturanyi be barakeka ko yishwe n’inkuba.
Umugabo witwa Ngendahimana Joseph yakubiswe n’inkuba ku cyumweru tariki 09/09/2012 ahagana saa kumi z’umugoroba ubwo imvura nyinshi yagwaga mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi.
Abantu babiri bahitanwe n’impanuka z’imodoka zirindwi zabaye mu turere dutandukanye mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 09/09/2012.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana yarashe umujura witwa Kalinganire Emmanuel amaguru imuta muri yombi, abajura bagenzi be bari hamwe babasha gucika.
Umugabo witwa Longine ari kumwe na mugenzi we, bajijishije umugore wari waturutse i Nyanza yaje guhaha mu isoko ribera mu Ruhango buri wa Gatanu, bamutwara inote y’ibihumbi bitanu abatahuye bashaka kumukubita.
Abana babiri bo mu mudugudu wa Kabusunzu, akagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rwamiko bahitanywe na gerenade ku mugoroba wo ku ya 09/09/2012 ubwo barimo bajya kwahira ubwatsi bw’amatungu mu murenge wa Rutare.
Umugabo witwa Nyirinkindi Aloys wo mu murenge wa Gihundwe akagari ka Shagasha afungiye kuri sitasiyo ya polise Kamembe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17.
Nyiraruhanga Mwanaidi, umugore w’imyaka 31 utuye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi yafatanwe ibipfunyika bibiri by’urumogi mu mukwabo wakozwe n’inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abaturage tariki 08/09/2012.
Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yataye muri yombi Jean Baptiste Sibomana tariki 07/09/2012 nyuma yo kumufatana amafaranga ibihumbi 30 y’amahimbano; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.
Mu gihe mu duce tumwe na tumwe, usanga hari abaturage bajya ahabereye impanuka bagiye kwiba abakoze impanuka, abaturiye ikorosi ry’ahitwa ku mwari mu murenge wa Gacurabwenge, akagari ka Nkingo bagaragaje ubutabazi mu mpanuka yabaye tariki 07/09/2012.
Nyabyenda Theophile utuye mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano acyekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko. Nyabyenda abihakana avuga ko byabaye ku bwumvikane.
Minisiteri y’Umutekano yasuye abaturage b’akarere ka Nyamasheke mu rwego rwo kubakangurira kurwanya intwaro zitunzwe n’abaturage mu buryo butemewe n’amategeko, nk’uko biri muri gahunda yayo muri iki cyumweru cyahariwe mutekano.
Mbazihose Leonidas w’imyaka 26 bakunze kwita Harerimana wakoraga akazi k’ubuzamu mu mujyi wa Byumba ari mu maboko ya polisi ikorera muri ako karere azira kwica umuntu yarangiza akamuta mu mwobo wa metero 12.
Kanyankore uri mu kigero cy’imyaka 27 yakubishwe n’abasore bakorera mu igaraje ryitwa “Gira umurava ku murimo”, iri hafi ya ONATRACOM mu mujyi wa Kigali mu gitondo cya tariki 07/09/2012, bamuziza kwinjira mu igaraje bakoreramo akabiba.
Polisi y’igihugu yafatiye Noella Hitimana w’imyaka 17 kuri bariyeri ya Gitikinyoni, mu murenge wa Mageragere, akarere ka Nyarugenge tariki 05/09/2012 imusanganye imisongo 1800 y’urumogi yari yahishe mu gikapu.
Ndayisaba Anuwari wigaga mu mwaka wa gatatu mu mashuri yisumbuye i Mutendeli yasanzwe mu cyumba cye aho yabaga mu murenge wa Remera tariki 06/09/2012 saa mbili z’ijoro yitabye Imana.
Dusingizimana Mortdecal w’imyaka 13 wari utuye mu kagari ka Nyarurama umurenge wa Ntongwe, mu karere ka Ruhango, yitabye Imana azize grenade yakinishirizaga iwabo mu ijoro rishyira tariki 06/09/2012.
Pasitori w’Umunyekongo witwa Kimanuka Juvenal yatawe muri yombi tariki 04/05/2012 azira gutera imvururu n’imidugararo mu baturage akoresheje imvugo zisebya ubuyobozi bw’igihugu. ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.
Imirambo ibiri y’abagabo bataramenyekana aho baturuka yabonetse mu mugezi wa Rusizi ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo tariki 05/09/2012 mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi.
Mu rwego rwo kumvisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge, urumogi, litiro 180 z’inzoga y’inkorano ndetse n’ibindi byafatanwe abaturage byatwikiwe ku mugaragaro mu murenge wa Ndora ho mu karere ka Gisagara, tariki 05/09/2012.
Mu nama yo kunoza imikoranire y’inkeragutabara n’abayobozi b’ibanze, abayobozi b’imidugudu n’abahagarariye inkeragutabara muri imwe mu mirenge igize akarere ka Huye bibukijwe ko nta muntu wemerewe gufunga umuturage uretse polisi yonyine.
Karibushi Protais w’imyaka 38 acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke nyuma yo gufatanwa litiro 20 za kanyanga. Uyu mugabo yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa 04/09/2012 yikoreye kanyanga kandi bigaragara ko yasinze.
Umugore w’imyaka 42 afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima mu Mujyi wa Kigali kuva tariki 03/09/2012 nyuma yo gufatanwa imisongo 41 y’urumogi.
Urupfu rwa Ngendahayo Gaspard w’imyaka 41 wo mu kagari ka Shara, umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi rwateje urujijo ubwo umurambo we wabonekaga mu cyumba cye kuri uyu wa mbere mu gitondo.
Abatuye umujyi wa Kibungo bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’ibikoresho byo mu rugo buri gukorwa n’inzererezi ziri muri uyu mujyi.
Mbarubukeye Jean Marie Vianney w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yagejejwe mu bitaro bya Nyanza yatemwe ukuboko kwe kw’iburyo na mukuru we amuhoye ko amubujije gukomeza kurwana.