Mukamira: Baturikanywe n’igisasu umwe yitaba Imana 4 barakomereka

Umwana w’umukobwa witwa Scovio wari mu kigero cy’imyaka 14 yahitanwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade mu kagari ka Jaba, umurenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu tariki 06/11/2012 abandi bane barakomereka.

Iki gisasu cyatoraguwe n’abana hafi y’urugo rw’aho cyaturikiye. Mbere y’uko giturika, abana bagitoraguye babanje kugikinisha, bagikura aho bagitoraguye bakijyeza ku rugo rwari hafi yaho ari naho cyaturikiye; nk’uko bamwe mu bo twahasanze babidutangarije.

Umukobwa w’imyaka 14 icyo gisasu cyahitany, abandi bana bamusanze ari guhata ibirayi yicaye ku irembo iwabo. Abandi bana bane barimo Djamidu, Ndagije, Harerimana na Niyonkuru bakomeretse bahita berekezwa ku bitaro bya Ruhengeri.

Amakuru twaje kumenya nyuma ni uko bamwe muri bo borohewe ku buryo banasubijwe mu rugo. Ubuyobozi bw’akarere bwifatanije mu kababaro n’umuryango wabuze umwana ndetse bunihanganisha n’abandi bafite abakomeretse.

Umugabo w’imyaka 44 yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana

Mu karere ka Nyabihu kandi umugabo w’imyaka 44 witwa Ntibanyurwa Innocent wari utuye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Shyira yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana ubwo imvura yagwaga.

Uyu nyakwigendera asize umugore n’abana batanu; nk’uko Agronome w’umurenge wa Shyira Ir Maguru Aloys yabidutangarije ku murongo wa telefoni.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyira, Rurangwa Manzi, yadutangarije ko bifatanije n’umuryango w’uyu mugabo witabye Imana kandi bakaba bifatanyije nabo mu kumushyingura.

Si ubwa mbere inkuba ikubita abantu mu murenge wa Shyira kuko muri uyu mwaka Agronome Maguru Aloys yadutangarije ko nabwo inkuba yakubise abantu mu kagari ka Kamiranzovu bajyanwa ku bitaro bya Shyira barakira.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izo ningaruka z’intambara,cyane cyane ko akarere ka nyabihu kari karabaye isibaniro ry’abacengezi,birumvikana ko ibisasu bikihari cyane,hagombye gushakwa abashinzwe gutegura ibisasu ko bajya murituriya turere dukikije nyabihu bagashakisha ibisasu byagiye bihasigara,cg hakongera gutangira gushishikariza abaturage kumenya ibisasu binyuze muri za Publicite,kumaradiyo na television.
Abagize ibyago bakomeze kwihangana.

innocent yanditse ku itariki ya: 8-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka