Musanze: Umukozi wa BPR yibye miliyoni 13 ahungira Uganda
Mu gitondo cyo kuri uyu kane tariki 01/11/2012, umukozi ukora kuri gishe (guiche) ya banki y’abaturage ishami rya Musanze, yatorokanye amafaranga miliyoni 13 ahita ahungira muri Uganda.
Amakuru atugeraho aravuga ko uyu mukozi yageze ku mupaka, maze abashinzwe kugenzura abinjira n’abasohoka bakamubaza impamvu atari mu kazi, akabasubiza ko akazi yagahagaritse ahubwo asigaye yiga.
Uyu mukozi wakoraga kuri gishe yakira abanyacyubahiro (VIP), yaba yakomereje i Kisoro muri Uganda, cyakora ngo abaturage baho bahise batangira kubona ko uwo muntu atamenyereye ako gace, niko gutangira kumushakisha.
Kagenza Jean Marie Vianney, umucungamutungo wa banki y’abaturage ishami rya Musanze, avuga ko bagerageje gufata uyu mujura, gusa ntibyabashobokera, kuko yari yamaze kugera kure, gusa ngo baracyashakisha.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Supt Francis Gahima, avuga ko bakomeje iperereza ngo uyu mujura abe yatabwa muri yombi, ku bufatanye na polisi yo mugihugu cya Uganda.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Yee kubatesha igihe bamureke kuko yishe itegeko ry’IMANA ntabwo azabona ubwami bw’Imana
Ariko byari kuba byiza iyo mutubwira izina rye ndetse m’umwirondoro we, kugirango nihagira n’uwabasha kumubona abe yatanga amakuru.
naho ubundi wagirango ni igihuha.
ntibikureba mwa
Uwo mujura yitwa nde?