Bafatiwe mu cyuho bashaka gutekera imitwe umusaza ko ari abakozi ba Airtel

Abagabo bane bafungiwe kuri station ya Polisi ya Shyorongi mu karere ka Rulindo bakekwaho kwesikoroka umusaza witwa Munyeragwe Andre utuye mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo, bamubeshya ko ari abakozi ba societe y’itumanaho Airtel.

Aba bagabo bafashwe tariki 29/10/2012 babwiraga uwo musaza ko bashaka gushinga umunara mu isambu ye ngo bakamuhe miliyoni 35 nk’uko uwo musaza Munyeragwe Andre, abisobanura.

Yagize ati “ubwa mbere baraje bansaba ko twavugana ngo kuko indege yapimye igasanga mu isambu yanjye ari ho bazashinga umunara w’itumanaho, barambwira ngo ariko kugira ngo sosiyete yihutishe idosiye nimbahe miliyoni, mbabwira ko ntayabona. nabemereye ibihumbi 500”.

Akomeza avuga ko yabiganirije umuturanyi we akamubwira ko abo ari abesikoro amugira inama yo kubimenyesha Polisi. Bafashwe baje gufata ibyo bihumbi 500 yari yabemereye.

Aba bagabo biyise abakozi ba Airtel bashaka kubeshya umusaza ko bazashyira umunara mu murima we bakamuha amafaranga. Uwo ku ruhande (iburyo) ngo ni umukomisiyoneri yabazanye.
Aba bagabo biyise abakozi ba Airtel bashaka kubeshya umusaza ko bazashyira umunara mu murima we bakamuha amafaranga. Uwo ku ruhande (iburyo) ngo ni umukomisiyoneri yabazanye.

Hitimana Deudonne, umwe mu bakekwaho gukora ubwo bwesikoro avuga ko nta na kimwe azi kuri ibyo bintu, ngo ahubwo we yaje aje kugura umurima w’uwo musaza kuko hari mwene wabo uba i Burayi washakaga ahantu ho kubaka.

Yagize ati “nta na kimwe nzi kuri ibyo bintu ,uriya musaza arabeshya , mba i Bugande sindi umukozi wa Airtel. Icyo nazize ngo ni uko nari nje kwigurira isambu kuko hari umuvandimwe wanjye washakaga ahantu yubaka”.

Abandi bakekwaho ubu bwesikoro banze kwivuga amazina gusa umwe yavuze ko ari umushoferi, undi ngo ni umukomisiyoneri, undi we ngo yari yatse lifuti.

Umushoferi Yagize ati “jye ndi umushoferi nta na kimwe nzira, ahubwo aba bansabye lifuti nigiriye i Bugande bambwira ngo nimbageze i Rulindo ndabazana ibyo bari bagiyemo ntabyo nzi. Ahubwo ikintanganje ni ukuntu nfunzwe ntacyo nzira, ibyo aba bakoze nibabibabaze jye bandekure nikomereze akazi”.

Imodoka bagendagamo.
Imodoka bagendagamo.

Igitangaje ni ukuntu babihakana kandi ubwo twageraga kuri station ya polisi ya Shyorongi twahasanze undi mugabo witwa Nzasabimana Celestin utuye muri Bushoki nawe aje kurebe ko ari bo bamutwaye miliyoni ebyiri, asanga nibo ndetse n’imodoka bagendamo ngo ntiyahindutse.

Yagize ati “eeeeeh uzi ko ari bo ndabazi, bantwaye miliyoni ebyiri bambwira ko ari abakozi ba Airtel. Ngo bashakaga gushinga umunara mu kwanjye, mbaha miliyoni ebyiri zo kwihutisha dossier, bansinyira sheke ya miliyoni 32 itazigamiye, nafunzwe ukwezi basanze ndi umwere baranfungura”.

Mu gihe ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Rulindo bukiri mu iperereza ngo ukuri kujye ahagaragara, abaturage barasabwa kuba maso ngo abesikoro batabamaraho ibyabo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka