Bane batawe muri yombi bazira ibiyobyabwenge mu turere dutandukanye

Polisi y’igihugu yataye muri yombi mu bihe bitandukanye abantu bane bakomoka mu turere dutandukanye mu gihugu mu mukwabu wo guhashya ibiyobyabwenge wabaye tariki 01/11/2012.

Uwa mbere ni Vianney Habimana w’imyaka 31 wafatanwe imisongo 1.574 mu Kagali ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze. Uyu mugabo ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busogo.

Uwa kabiri ni Abdu Uwamurengeye w’imyaka 42 wasanganwe imisongo 14 y’urumogi mu Murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro.

Abandi batawe muri yombi ni Emmanuel Hakizimana na Godfrey Ahorushakiye w’imyaka 49 bafatiwe mu Karere ka Rulindo na ka Ngoma benga kanyanga; nk’uko Polisi ibitangaza. Ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Shorongi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Supt. Francis Gahima avuga ko hafashwe ingamba zo kurandura ibiyobyabwenge harimo gusiba amayira binyuzwamo bivuye mu bihugu bidukikije.

Supt. Gahima ahamagarira abantu gukora indi mirimo ibyara inyungu aho kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge bubakururira ibibazo birimo gufungwa.

Yashimiye ubufatanye buri hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano mu guhanahana amakuru atuma bafatwa n’inzira banyuzamo ibiyobyabwenge zikamenyekana.

Abo bantu bane baramutse bahanwe n’icyaha bahanwa n’ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, winjiza kandi ucuruza ibiyobyabwenge ahanishwa igihano kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’amande y’amafaranga ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka