Ngororero: Umugezi wa Satinsyi wahitanye umubyeyi n’umwana yari ahetse
Umugore witwa Uwamariya Chantal w’imyaka 24 wari utwite inda y’amezi atatu anahetse undi mwana w’imyaka ibiri n’igice, bishwe n’umugezi wa Satintsyi tariki 04/11/2012 ubwo uwo mugore yageragezaga kuwambuka n’amaguru.
Hafi y’aho umugezi watwariye abo bantu mu kagali ka Mugano mu murenge wa Ngororero, hari ikiraro (iteme) ahitwa mu Gashonyi, ariko uwo mugore yahisemo kwambuka n’amaguru kubera gushaka inzira ya bugufi.
Nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’akagari ibi byabereyemo, ngo bakimenya ayo makuru bahise bihutira kubashakisha muri uwo mugezi, nuko haza kuboneka umurambo w’uwo mugore wari utwite, nyuma umwana na we bamubona yapfuye.
Imirambo yajyanywe ku bitaro bya Muhororo biri muri ako karere kugira ngo isuzumwe. Kuri ubu ba nyakwigendera bakaba bamaze gushyingurwa.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Ngororero busaba abaturage kwitondera imigezi ndetse n’izindi mpanuka zikunze guterwa n’imvura nyinshi ukunze gutwara ubutaka ndetse ikanuzuza imigezi.
Byumwihariko, umugezi wa Satinsyi ukaba kwica abantu ndetse ukanangiza ibikorwa birimo imyaka, imiyoboro y’amazi, umuhanda n’ibindi.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|