Rusizi: Abasore babiri bafatanwe imifuka ibiri y’urumogi

Nsekanabanga Gaspard w’imyaka24 na Kalisa bo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi bafatanwe imifuka ibiri y’urumogi barutwaye mu mudoka y’ivatiri mu ma saa ambiri z’amugitondo tariki 06/11/2012.

Kalisa wari atwaye iyo modoka avuga ko Nsekanabanga ari we wurije uru rumogi muri iyo modoka avuga ko ari ibitenge birimo. Nsekanabanga avuga ko iyo mifuka nawe yayihawe n’umuturanyi we amubwira ko ari akazigo gato amujyanira.

Nsekanabanga na Kalisa bateruye imifuka y'urumogi bafatanwe.
Nsekanabanga na Kalisa bateruye imifuka y’urumogi bafatanwe.

Birashoboka ko aba basore bari kubeshya kuko ngo iyo modoka itari isanzwe itwara abantu cyangwa imizigo bityo bakaba babikoze ku bwende kuko bari bazi ko iyo modoka itapfa gusakwa.

Aba basore bombi bakurikiranweho icyaha cyo gufatanwa urumogi ntibacyemera ari ko bitewe nuko iki cyaha gisigaye gifite ibihano bikomeye ngo ntabwo abagifatiwemo bafpa kucyemera. Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Police ya Kamembe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka