Nyagatare: Umusore akekwaho kwica mugenzi we amuteye icyuma

Jean Paul Twizerimana yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare akekwaho kwica Maurice Habiyambere w’imyaka 18 amuteye icyuma.

Ibi byabereye mu Kagali ka Gashenyi, Umurenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare tariki 04/11/2012 nyuma y’uko bavuye kureba filime mu gasentere k’Agasima.

Uyu musore w’imyaka 19 ngo yateye icyuma mugenzi we nyuma yo kujya impaka za ngo turwane aho buri wese yahigaga ko barwanye yanesha mugenzi we; nk’uko Polisi ibitangaza.

Byarangiye ibyari impaka bibaye umuvu w’amaraso. Twizerimana yakuye icyuma maze agitera Habiyambere mu mutwe no mu jisho. Habiyambere yitabye Imana ubwo bamujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Rukomo.

Izo mpaka zazamuwe na bagenzi babo batangiye no kurwana bakomeza kwihera ijisho kugeza umwe muri bo avuyemo umwuka; nk’uko Polisi ikomeza ibitangaza.

Amakuru dukesha polisi avuga ko Twizerimana yari asanzwe azwi nk’umuntu wiba imyaka cyane cyane ibitoki muri ako gace. Ubu acumbikiwe kuri poste ya Polisi ya Gatunda mu Karere ka Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Supt. Benoit Nsengiyumva yamaganye icyo gikorwa cya kinyamaswa, aburira abantu kwirinda intwaro zahitana ubuzima bw’abantu.

Supt. Nsengiyumva yasabye aberekana amafilime gushyiraho ingamba zakumira ibikorwa byatuma umuntu atakaza ubuzima .

Aramutse ahamwe n’icyaha, Twizerimana yahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 kugeza kuri 15 ukurikije ingingo ya 151 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bigize ba getir kungufu

Manzieric yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka