Nyamasheke: Agatsiko k’abantu kakubise umugabo asigara ari intere

Umugabo witwa Kanuma Kasiyani w’imyaka 42 utuye mu mudugudu wa Gikuyu, akagari ka Ninzi, umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, yatezwe n’agatsiko k’abantu baramukubita bamuhindura intere, agobokwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Ubwo Kanuma n’umugore we bari bavuye mu kabari kari muri Centre ya Kabeza saa mbili tariki 04/11/2012, yaguye mu gatsiko k’abantu gacunga umutekano w’amazu y’ubucuruzi, kazwi ku izina rya “SIMBA KALI”, ariko umwe muri bo bari bafitanye ikibazo.

Ngo uwo yahise amusumira amukubita inkoni y’umukongoti ku gikanu. Kanuma ngo yatunguwe n’ibimubayeho ahita ayifata barayirwanira arayimwambura, ariko yanga kuyimukubita, ahubwo arayijugunya.

Ako kanya ngo haje igihiriri cy’abandi ba “SIMBA KALI” maze batangira kumuhondagura inkoni bari bafite ari na ko bamuziringa mu cyondo, dore ko imvura yari yiriwe igwa muri aka gace.

Umugore wa Kanuma wari unahetse umwana yashatse kujya gukiza umugabo we, umwe mu bagize ako gatsiko agiye kumukubita urushyi arunama maze ahita amufata amuruma ku mukaba w’inda. Uyu mugore n’agahinda kenshi, yeretse umunyamakuru wa Kigali Today aho amenyo bamurumye yashinze.

Kanuma ngo yumvise arembye maze yiyemeza kugundira umwe mu bamukubitaga ndetse amwambura igikote yari yambaye kugira ngo nibanamwica, kibe ikimenyetso cy’ababikoze.

Bitewe n’uburyo aba ba “SIMBA KALI” bari bakamejeje, byari bigoye ku baturage bari muri iyo Centre gukiza Kanuma barimo gukubira ubutababarira.

Mu gutabaza, imodoka ya polisi y’igihugu muri ako gace yahise ihagoboka maze ba “SIMBA KALI” bariruka, cyakora bafata umwe Kanuma yari yagundiriye bamuta muri yombi, ahita ajyanwa gucumbikirwa kuri poste ya polisi ya Kagano mu murenge wa Kagano.

Polisi ikimara kumutabara, Kanuma yahise yerekeza ku Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke (kiri mu ntambwe nkeya z’aho yakubitiwe) kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze.

Iri tsinda rizwi nka “SIMBA KALI” ricunga umutekano w’amwe mu mazu y’ubucuruzi muri iyi Centre ya Kabeza riranengwa imikorere mibi n’abaturage bahaturiye barishinja imyitwarire idahwitse ndetse n’urugomo.

Bamwe muri bo bavuga ko rishobora kuba rikoresha n’ibiyobyabwenge, dore ko mu ikote ry’uwatawe muri yombi, inzego z’umutekano zasanzemo agapfunyika gashobora kuba ari urumogi.

Ntivuguruzwa Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Oya ntibyari bikwiye ko abakarenganuye aribo barenganya gusa Police yacu nizera ko ihora hafi igire icyo ikora kibera urugero abandi babiteganyaga. ni ikibazo ibi ntibyakagombye kuba bikivugwa.

KARASI Aline yanditse ku itariki ya: 9-11-2012  →  Musubize

uru rugomo rurakabije kabisa,kubona umuntu akubitwa akava inguma bene aka kajyeni kweli.Polisi ibikurikiranire mu maguru mashya nayo turayizera mukurenganura abantu.
Gusa ikindi kibabaje nukubona umuntu akubitwa n’abagakwiye kumurindira umutekano.Ibi bigaragaza ko aho kurinda umutekano ahubwo bagira n’uruhare mu kuwuhungabanya.

Ezechiel MBANANABO yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Ntabwo iyi kapani yakabaye ikibarizwa muri zimwe zicunga umutekano mu Rwanda! uretse no kuba bashizwe umutekano, nundi uwariwe wese umunyarwanda nta kwiye kurenganwa bijye kari kageni.

Byekwaaso yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Polisi y’u Rwanda ntisanzwe niyo mpamvu ibintu nk’ibi nabyo bidasanzwe ibitahura vuba. Aba Simba kali bibeshye ko ari intare z’ibisimba none koko bakora nkazo, bahanwe by’intangarugero kandi iyi niba ari company ihite ihanwa nibiba ngombwa ivanwe ku rutonde rw’abacunga umutekano kuko bo bawuhungabanya.

Nsanzimana Albert yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka