Akarere ka Rutsiro kasinyanye n’abaterankunga amasezerano yo gutangiza umushinga wo kurwanya imirire mibi no kugwingira bikunze kugaragara ku bana bari munsi y’imyaka itanu. Uwo mushinga uzibanda no ku babyeyi b’abakene batwite ndetse n’abonsa bashobora guhura n’ikibazo cy’indwara zituruka ku mirire mibi.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’umuryango Fair Children/Youth Foundation (FCYF), bugaragaza ko mu karere ka Musanze harabarurwa abana 841 bafite ubumuga bwiganjemo ubwo kutavuga ndetse no kutumva.
Kurera abana no kubafata neza kuko aribo bayobozi b’ejo nibyo byakanguriwe ababyeyi bo mu kagali ka Karambi Umurenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo kuwa 26 Ukwakira 2013, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wabereye mu karere ka Kirehe, Depite Mujawamariya Berthe yasabye ababyeyi bahurira muri gahunda yiswe « Umugoroba w’ababyeyi » kujya bafata umwanya wo guhanura abana babo mu rwego rwo kubatoza uburere bakiri bato.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr Alvera Mukabaramba, aratangaza ko Leta y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana bato kandi ko n’ahaba hagisigaye ibisigisigi by’iyi mirire idahwitse bigomba kuranduka burundu.
Abantu bakabakaba 3000 basigiwe uburwayi bukomeye na Jenoside mu turere twa Kayonza na Rwamagana bakaba baravuwe n’abaganga bo mu bitaro bya gisirikari bya Kanombe bemeza ko biboneye ko ibyo ingabo z’u Rwanda zigiyemo byose zibikora neza ku buryo bunoze kandi vuba.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), buremeza ko inkunga bwatewe n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere (BTC) byatumye serivisi batangaga zirushaho kunoga n’amafaranga bakoreshaga mu kugura ibikoresho by’ibanze ashyirwa mu zindi gahunda z’ubuvuzi.
Abaturage bo kukirwa cya Gihaya mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi ibyishimo byari byose kuri uyu wa 25/10/2013 ubwo bazaga gusanganira abashyitsi bo ku rwego rwa karere ka Rusizi bari baje kubashikiriza Poste de sante bagereranya na Hopital kuko ngo mu mateka yabo ari bwo bwa mbere babonye serivisi nk’iyi ibegera.
Abayobozi bashinzwe iby’ubuzima ku rwego rw’akarere n’imirenge yose yo mu karere ka Rusizi bahagurukiye kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi zibasiye abana 1179 bigatuma bagwingira.
Abasirikari b’inzobere mu kuvura indwara zitandukanye bavura mu bitaro bya gisirikari by’i Kanombe, kuva tariki 21/10/2013 bari kuvura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 indwara n’ubusembwa basigiwe n’iyo Jenoside, muri gahunda imenyerewe nka Army Week.
Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) riratangaza ko mu bushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko abandura agakoko gatera SIDA biyongera aho kugirango bamanuke.
Abahanga bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo bari mu nzira yo gushyira ahagaragara uburyo bushya bwo kongera selire (cellules/cells) zikuza umusatsi ku bantu bawutakaza kubera uruhara.
Kwisiramuza ni imwe mu ngamba zafashwe n’akarere ka Nyabihu mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya SIDA kitagira umuti ntikigire n’urukingo aho biteganyijwe ko umwaka wa 2013 uzarangira 1/10 by’abagabo bamaze kwisiramuza.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, aranenga cyane abatuye umurenge wa Busogo, batitabira ku rugero rushimisha ubwisungane mu kwivuza, nyamara umurenge wabo nta kibazo kijyanye n’ubukene kiwugaragaramo.
Imibare ishyirwa ahagaragara na Minisitiri y’Ubuzima igaragaza ko abantu bagera kuri 39% mu gihugu cyose ari bo bamaze gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (mitiweli) y’umwaka 2013-2014.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) bugaragaza ko umubare w’abanywi b’itabi mu Rwanda ukomeje kwiyongera kuko ubu urabarirwa mu bihumbi 800.
Kuva gahunda ya Rapid SMS yatangira mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera imaze kurandura impfu z’abana bapfaga bakiri bato ndetse n’abagore batwite.
Inyamaswa yitwa kangaroo (kangourou) ngo ikora imibonano mpuzabitsina rimwe mu gihe cy’amasaha arenga 12, ariko ngo ikayikorana imbaraga nyinshi ku buryo iyirangiza yananiwe cyane igahita ishiramo umwuka.
Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ko ikigo nderabuzima cya Rugarama, mu murenge wa Rugarama, kiri hafi gutangira kubakwa kuko amwe mu mafaranga ateganywa kucyubaka yabonetse n’isoko ryo kucyubaka rikaba ryaratanzwe.
Mu rwego rwo kugabanya ingaruka ziva ku kwandura indwara z’ibyorezo bikomotse ku kunywa ibiyobyabwenge, Polisi y’igihugu ishami ry’ubuvuzi ikomeje ibikorwa byo gupima ku bushake abaturage indwara zinyuranye harimo icyorezo cya SIDA mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Nyagatare.
Mugisha Jacques wamugaye amaso kuva ku myaka icyenda, avuga ko bigoranye kwakira ubuzima bwo kumugara ariko ngo ntibyamuciye integer kuko yabashije kwiga akarangiza kaminuza kandi yishimira ubuzima nk’abandi.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi bibasirwa n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero muri ibi bihe by’imvura bakomeje kwiyongera kubera ubukonje bukabije.
Abantu 20 barimo abafite ubumuga n’abita ku bafite ubumuga baturutse mu gihugu cy’Ubudage kuri uyu wa 10/10/2013 basuye ibigo byita ku bana bafite ubumuga INEZA Kabaya kiri mu murenge wa Kabaya na APAX Muramba kiri mu murenge wa Matyazo.
Benshi mu barwayi n’abarwaza ntibazi ko bafite uburenganzira bwo gutanga amakuru ku baganga batabitaheho neza bijyanye n’amategeko y’ubuvuzi; nk’uko bitangazwa n’Inama nkuru y’Abaforomo n’Ababyaza (NCNM).
Abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze barasabwa gusobanukirwa uburemere bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko hari benshi badasobanukiwe neza n’ihohoterwa icyo ari cyo.
Itsinda ry’abaganga b’ababasirikare bakorera muri Brigade ya 511 ikorera no mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 7 Ukwakira batangiye gahunda yo gusiramura abaturage babyifuza mu murenge wa Tabagwe.
Mu gihe abaturage n’abakoresha imisarani yubatswe na VUP mu murenge wa Muhororo bashimirwa ko bayitaho ndetse ikaba yafashije mu kwita ku isuku, abo mu murenge wa Hindiro bo baranengwa kuba batita kuri iyo misarane ndetse ubu ikaba itabasha gukoreshwa ahanini kubera umwanda.
Umusore w’imyaka 29 witwa Uwimbabazi Jean de Dieu utuye mu Mudugudu wa Kabingo, Akagali ka Mucaca ho mu Murenge wa Nemba amaze imyaka 10 arwaye indwara yatumye yunuka mu maso.
Komisiyo ishinzwe isuku, isukura n’ubuziranenge mu karere ka Karongi yafunze ibyumba bibili byacuruzaga inyama mu isoko riri mu mujyi wa Karongi kubera ko bitujuje ibyangombwa, banatwika amapaki y’imigati arenga 50 kubera ko nta matariki yanditseho y’igihe yakorewe n’igihe izarangirira.
Abanyeshuli 15 biga mu ishuli ryisumbuye rya Lycee ya Nyanza riherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza bagaragaweho uburwayi bw’icyorezo cy’impiswi bajyanwa mu bitaro ari indembe.