Imitangire ya service mu bitaro bya Nyagatare ikomeje kunengwa

Nubwo bivugwa ko imitangire ya service mu bitaro bya Nyagatare itagenda neza, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko imitangire ya service muri ibyo bitaro ikiri hasi bitewe cyane cyane n’umubare mucye w’abaganga.

Akarere ka Nyagatare ni ko kanini mu Rwanda kakaba aka kabiri kugira abaturage benshi nyuma y’aka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Gafite ibitaro bimwe gusa bya Nyagatare, bifite abaganga 10 gusa.

Ubwo ibi bitaro byasurwaga n’abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza tariki 14/04/2014, Doctor Ruhirwa Rudoviko uyobora ibi bitaro yabagaragarije ikibazo cy’abaganga bacye gituma batabasha kwegera abaturage uko bikwiye.

Ibitaro bya Nyagatare biravugururwa ariko kubona service nziza biracyari ingorabahizi.
Ibitaro bya Nyagatare biravugururwa ariko kubona service nziza biracyari ingorabahizi.

Doctor Ruhirwa Rudoviko kandi akomeza avuga ko uretse no kuba umubare w’abaganga ari mucye ngo nabo bahora bahindagurika. Ibi ngo bituma buri kwezi bahora bashakisha uko basimbura uwagiye bityo nabyo bikadindiza service zitangwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Atuhe Sabiti Fred, avuga ko imitangirwe mibi ya service ahanini iterwa n’umubare mucye w’abaganga ugereraije n’abaturage bagana ibitaro. Ngo umuganga umwe usanga agomba kwita ku bantu basaga ibihumbi 40.

Uyu muyobozi ariko yizeza ko iki kibazo gishobora kurangirana n’uyu mwaka dore ko ngo minisiteri y’ubuzima yemeye kuzongera umubare w’abaganga. Uretse n’ibyo ngo mu kuvugurura service harimo no kubakwa inzu y’ababyeyi izaba yuzuye bitarenze uyu mwaka.

Ahubakwa inzu y'ababyeyi.
Ahubakwa inzu y’ababyeyi.

Akarere ka Nyagatare ni akarere kagaragaramo ubwiyongere bw’abaturage bwinshi, dore ko ngo mu myaka 10 gusa abaturage bamaze kwiyongera inshuro 83%, mu gihe ngo usanga utundi turere twiyongera hagati ya 5 na 10%. Ubu bwiyongere ngo ntibuturuka ku bana bavuka ahubwo ngo ni abaturage baturuka mu tundi turere kubera impamvu zitandukanye harimo gushaka akazi.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka