Gatsibo: Bakanguriwe kwita ku mikurire y’umwana

Ingaruka zo kutarya neza zishobora gutuma umwana agwingira yaba ku mubili no mu bwenge; nk’uko byaragarutsweho n’abitabiriye ibiganiro ku kugutegura indyo yuzuye mu karere ka Gatsibo.

Ubu bukangurambaga ku gutegurira abana indyo yuzuye bwakorewe mu rusengero rwa revalation mu Murenge wa Kabarore kuri iki cyumweru tariki 8 Kanama 2014, ahateraniye ababyeyi n’abana bafashwa n’umuryano wa gikirisitu wa Compasion International.

Mu kiganiro cya Hanyurwumutima Bernadette, umukozi w’ikigo nderabuzima cya Kabarore, yashishikarije abari aho kugira uturima tw’igikoni akaba yaranagarutse ku kuboneza urubyaro kuko bifasha kugena ibikenerwa n’umwana.

Yagize ati: “Umwana wariye nabi akura ikigero cy’ubwenge bwe n’imitekerereze biri hasi cyane akaba ariyo mpamvu dusaba ababyeyi kwita ku ifunguro rifite ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri kuko ibi bizabafasha mu mikurire y’abana babo”.

Bamwe mu bana bafashwa na Compassion International bahabwa indryo yuzuye.
Bamwe mu bana bafashwa na Compassion International bahabwa indryo yuzuye.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere, buvuga ko ibi ari umusanzu ukomeye mu kugeza ubutumwa ku baturage, aho ubuyobozi busanzwe bufite iyi gahunda.

Uwizeyimana Jean Bosco ushinzwe ubuzima mu karere ka Gatsibo, yemeza ko muri aka karere hakigaragara indwara zituruka ku mirire mibi, akavuga ko mu bikorwa byabo bya buri munsi harimo guhangana n’iki kibazo.

Insanganyamatsiko muri iki gikorwa yagiraga iti: “Indryo yuzuye n’isuku ihagije, umusingi mu iterambere”.

Isuku yagarutsweho cyane yaba iyo ku mubili, ku myenda n’isuku yo mu ngo. Ibi biganiro bikaba byarasojwe no guha abana ifunguro ryuzuye ryari ryateguwe ririmo ibiribwa banahabwa amata.

Umuryango Compassion International usanzwe wita ku bana, aho ubafasha mu myigire, ubuzima ukwemera n’ibindi. Mu kurushaho kwita ku buzima bwabo ngo niyo mpamvu yatumye bategura ibikorwa nk’ibi byo guha umwana ifunguro ryuzuye, rituma bazaba abantu bashyitse.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka