Kayonza: Umuryango AEE ngo urashaka kubona umurenge wa Ruramira uba uwa mbere mu kwitabira mitiweri

Umuryango nyafurika w’ivugabutumwa AEE tariki 10/06/2014 wakoreye ubukangurambaga abaturage b’umurenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza, ubwo bukangurambaga bukaba bwari ubwo kubashishikariza gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mitiweri no kubakangurira kwirinda SIDA.

Imibare iva mu ishami rya mitiweri y’akarere ka Kayonza igaragaza ko umurenge wa Ruramira ari wo uri ku mwanya wa nyuma mu gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza y’umwaka wa 2014/2015, iyi ikaba ngo ari yo mpamvu nyamukuru yatumye umuryango AEE utegura ubwo bukangurambaga muri uwo murenge nk’uko byavuzwe n’umuhuzabikorwa wa wo mu turere twa Rwamagana na Kayonza, Kabagambe Wilson.

Umuhuzabikorwa wa AEE muri Rwamagana na Kayonza yavuze ko amatsinda uwo muryango ubumbiramo abaturage agamije kubafasha kwigira.
Umuhuzabikorwa wa AEE muri Rwamagana na Kayonza yavuze ko amatsinda uwo muryango ubumbiramo abaturage agamije kubafasha kwigira.

Uwo muryango usanzwe ufite gahunda y’ibikorwa by’iterambere ukorana n’abaturage bo mu mirenge inyuranye y’akarere ka Kayonza binyuze mu matsinda, ayo matsinda akaba afasha abaturage kwizigama amafaranga bifashisha mu kwiteza imbere ndetse bakanishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

Umuryango AEE ubumbira hamwe abantu hagati ya 15 na 20 bakizigama, ubwo bwizigame bukazavamo n’inguzanyo bagenda baha buri muntu uri mu itsinda.

“Umuntu wabonetse mu itsinda nyuma y’amezi atandatu aba afite ubushobozi bwo kwikorera igikorwa we ubwe, ari na ho tubakangurira kugira umuco wo kwigira,” nkuko byemezwa na Kabagambe.

Umwe mu bagize itsinda Icyerekezo yahaye ubuhamya abaturage b'i Ruramira ababwira ko itsinda rye ryarangije kwishyurira abanyamuryango ba ryo imisanzu yose.
Umwe mu bagize itsinda Icyerekezo yahaye ubuhamya abaturage b’i Ruramira ababwira ko itsinda rye ryarangije kwishyurira abanyamuryango ba ryo imisanzu yose.

Mu murenge wa Ruramira hasanzwe hari amatsinda agera kuri 42 akorana n’umuryango AEE, ariko umubare munini w’abayagize ngo ntibitabiraga mitiweri nk’uko Kabagambe yakomeje abisobanura.

Ibi bitandukanye n’ibyo mu murenge wa Nyamirama ahari andi matsinda akorana n’uwo muryango yo kugeza ubu yamaze kwishyurira abanyamuryango ba yo bose imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza y’umwaka wa 2014/2015, abayagize bakaba bahaye ubuhamya bagenzi ba bo bo mu murenge wa Ruramira.

Mu bitabiriye ubwo bukangurambaga harimo n'abagize andi matsinda akorana na AEE mu murenge wa Nyamirama.
Mu bitabiriye ubwo bukangurambaga harimo n’abagize andi matsinda akorana na AEE mu murenge wa Nyamirama.

Nyuma y’ubwo buhamya baherewe muri ubwo bukangurambaga bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruramira bahise biyemeza guha imbaraga amatsinda no kuyitabira, kandi biyemeza guhita batangira gutanga imisanzu ku buryo umurenge wa bo na wo ngo uzahita ujya mu myanya y’imbere.

Uwitwa Mukantagara yagize ati “Icyaburaga hari igihe abantu baba bahura n’ibibazo cyane cyane nkatwe tuba dufite abana bari mu mashuri makuru tukabatangira amafaranga aya mitiweri akabura. Ariko ubu ngubu natwe tugiye kwinjira mu matsinda twizigame dutange mitiweri tubishishikariye cyane”.

Mu gukorerwa ubukangurambaga pasiteri Noheri yanasabye abaturage kubaha imana kuko yabashoboza kubona ibyo bifuza byose harimo n'imisanzu ya mitiweri.
Mu gukorerwa ubukangurambaga pasiteri Noheri yanasabye abaturage kubaha imana kuko yabashoboza kubona ibyo bifuza byose harimo n’imisanzu ya mitiweri.

Iki gitekerezo Mukantagara agisangiye n’abandi benshi mu bitabiriye ubwo bukangurambaga bwateguwe n’umuryango wa AEE. Icyo benshi bahurizaho ni uko noneho bagiye kwitabira kujya mu matsinda bashishikaye kandi bakajya bizigama buri gihe, ku buryo batazongera kugira ingorane mu gutanga imisanzu ya mitiweri.

Mu gutangiza iki gikorwa umuryango AEE wahise utangira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza imiryango igera kuri 40 mu murenge wa Ruramira, umuhuzabikorwa w’uwo muryango muri Rwamagana na Kayonza asaba abanya-Ruramira gukomeza kwitabira gutanga imisanzu bakava ku mwanya wa nyuma bakazaba abambere mu bwitabire.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka