Nyuma yo kuzenguruka aka karere asura ibikorwa by’iterambere byahizwe n’aka karere mu mihigo yuyu mwaka wa 20113-2014 aho abaturage hari aho biyubakiye poste de santé.
Nyuma yo gusura ibi bikorwa ndetse no kugaragarizwa aho aka karere kageze mu bikorwa by’imihigo Dr Asiimwe yavuze ko ashima intambwe aka karere kagezeho kesa imihigo gafatanije n’abaturage bako.
Yagize ati “Ni ibintu bishimishije cyane nkuko twabibonye aho abaturage bafashe iyambere biyubakira phase ya mbere mu kubaka centre de santé akarere kakabaha isakaro,hari n’ibindi bikorwa bitandukanye abaturage bonyine bifatiye iyambere mu kubikora,ni ibintu byiza cyane bakwiye gukomeza.”
Bamwe mu baturage twaganiriye bo mu murenge wa Kazo hamwe muho abaturage bafashe iyambere mu kubaka poste de santé, batubwiye ko ubundi bivurizaga kure cyane bakaba bashimishijwe nuko ubu noneho kubufatanye bwabo babashije kwiyuzuriza ivuriro.
Uwitwa Mukandayisenga Primitive, utuye mu kagali ka Kinyozo ahitwa Tunduti,avuga ko mu bintu byari bibabangamiye cyane harimo no kugira ivuriro kure kuko umurenge wabo wa Kazo utagiraga ivuriro ariko nyuma yuko baryiyubakiye bizeye ko bigiye kubafasha.
Abisobanura yagize ati”Byaduhendaga cyane kuko kugirango umurwayi agezwe kuri centre de santé itwegereye ya Mutendeli kuri moto byabasabaga amafaranga 3,000Rwf,ariko ubu bizajya bidusaba 1,000Rwf gusa iri vuriro niritangira gukora.”
Umunyamabanga wa leta akaba na minisitiri ureberera akarere ka Ngoma,
Dr Anita Asiimwe,yavuze ko iyi poste de santé ya Kazo kimwe n’indi iri umu murenge wa Gashanda iri kubakwa,zizafashwa mu kubona ibikoresho nkenerwa kugirango zibashe gutanga service neza.
Ibikorwa byasuwe birimo umudugudu w’icyitegererezo uri kubakwa mu murenge wa Rukumberi,santre de santé ziri kubakwa mu mirenge wa Gashanda na Kazo ,amazu ari kubakirwa abazimurwa abatuye ku manegeka,inyubako zirikubakwa muri IPRC/East ndetse nahari kubakwa hotel y’akarere ka Ngoma.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
akarere kacu gakomeje kwesa imihigo ibi biva kubuyobozi bwiza ndetse no gufatanya nabaturage mukwesa iyo mihigo bakomereze aho turashaka yuko tuzakurikira Kigali mu iterambere