Ngororero: Amakosa mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe ari kwisonga ryo gusubira inyuma muri MUSA

Umukozi w’Ubwisungane mu Kwivuza ku rwego rw’akarere ka Ngororero ahamya ko ibyo yita uburiganya cyangwa kwibeshya mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe, ari kimwe mu byagabanije igipimo cy’ubwitabire bw’abaturage mu bwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka ugiye gusoza.

Byagaragaye henshi muri aka karere ko hari abaturage bafite amikoro kuburyo bugaragara bashyizwe ku rutonde rw’abishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, nyamara hari abakene batabonye ayo mahirwe.

Umwaka ushize bicaye hamwe biyemeza kuzagira 100%.
Umwaka ushize bicaye hamwe biyemeza kuzagira 100%.

Uyu mukozi avuga ko ibi byagiye bica integer bamwe mu baturage bakareka gutanga umusanzu wabo bavuga ngo nabo leta izabishyurire kuko n’ababarusha imitungo yabishyuriye, bamwe bakaba barangije umwaka bataratanga imisanzu yabo.

Mu gushaka kumenya neza ukuri kuri ikim kibazo, umukozi wa mutuelle ku kigonderabuzima cya Rususa, yatangarije Kigali Today ko hari abaturage koko bafite amikoro bagaragara ku rutonde rw’abavuzwa na Leta nyamara hari abakene batavuzwa.

Kuba Minisiteri ibishinzwe ivuga ko uwasohotse ku rutonde rwayo wese avuzwa, ni kimwe mubyabangamiye abafite ayo makuru mu gukosora urwo rutonde.

Icyakora amakuru atugeraho avuga ko ubu ubuyobozi bw’ubwisungane mukwivuza ku karere bwemerewe gukosora uru rutonde maze abadakwiye kwishyurirwa bakarukurwa ho bagasimbuzwa ababikwiye. Ibi bakaba bizaba byakozwe bitarenze ukwezi kwa 7/2014.

Muri uyu mwaka, mu karere ka Ngororero hagaragaye guhuzagurika kwinshi mu bireban n’ubwisungane mu kwivuza, aho abagera ku 5732 bari basanzwe bishyurirwa bibuze ku rutonde rwa MINALOC nyamara hakagaragara ho abandi bagera kuri 200 batari barusanzweho ndetse batari mu byiciro by’ubudehe bifashwa.

Hamwe n’izindi nzitizi zose, ubu, ubwitabire mukarere ka Ngororero bugeze kuri 78%, aho umurenge wa mbere ariwo Matyazo ufite 92.5% naho uwanyuma wa Kavumu ukagira 55.2%.

Ubwo bishimiraga ibyo bagezeho mu mwaka wa 2012-2013, umuyobozi w’akarere abakaba yari yahize ko uyu mwaka bazesa uyu muhigo ku 100%, bavuye kuri 94% bagize mu mwaka uheruka.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubudehe nubwakire umukene ntaninyinya bamwereka

jemus yanditse ku itariki ya: 8-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka