Ruhuha: Gusanga abaturage mu ngo zabo bagapimwa malariya byagabanyije iyo ndwara

Kuba abaturage bo mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera basangwa mu ngo zabo maze bagasuzumwa indwara ya malariya ngo ni imwe mu ngamba yafashije mu kugabanya umubare w’abarwayi ba Marariya nk’uko byemezwa n’abashakashatsi muri gahunda yo kurandura Malaria muri uyu murenge wa Ruhuha.

Mu kigo nderabuzima cya Ruhuha niho hakorerwa ubushakashatsi bugamije kurandura Malariya mu murenge wa Ruhuha.

Ngo kuva ubwo bushakashatsi bwatangira mu mwaka wa 2012, imibare itangazwa n’ikigo nderabuzima cya Ruhuha igaragaza ko ku baturage bari hagati ya 100 na 120 bagana icyo kigo buri munsi, kuri ubu 10 gusa aribo baba barwaye Malariya mu gihe mu myaka yashize bashoboraga no gusaga 50 nk’uko bivugwa na Dr. Leon Mutesa, uyoboye ubushakashatsi muri gahunda yo kurandura Malariya mu murenge wa Ruhuha.

Dr. Leon Mutesa, uyoboye ubushakashatsi bugamije kurandura Malariya mu murenge wa Ruhuha.
Dr. Leon Mutesa, uyoboye ubushakashatsi bugamije kurandura Malariya mu murenge wa Ruhuha.

Agira ati « tujya mu ngo z’abaturage tukabapima indwara ya Malariya, aho tujya mu rugo maze tugapima abari muri urwo rugo niba rurimo abantu umunani ariko tugasanga babiri muri bo baragendana ibimenyetso bya malariya bityo tugahita tubajyana ku kigo nderabuzima bagahabwa imiti ».

Muganga Mutesa avuga ko abo bibitsemo Malariya batigeze bajya kwa muganga baba ari isoko yo kugira ngo banduze abandi mu rugo mu gihe imibu iramutse ibariye, ko ari kimwe mu byo ubushakshatsi bwerekanye kandi cyagize akamaro.

Gahunda yo kurandura Malariya mu murenge wa Ruhuha ishishikariza abaturage kugira uruhare rugaragara mu kuyirwanya bitabira n’izindi ngamba zihari mu kuyirwanya.

Muri iyi gahunda yo kurandura Malariya mu murenge wa Ruhuha, abajyanama b’ubuzima ndetse n’urubyiruko bongererwa ubushobozi bubafasha guhindura imyumvire y’abaturage kuko hari bamwe bakigaragaza imyumvire iri hasi nko mu ikoreshwa ry’inzitiramubu.

Abakora ubushakashatsi hamwe n'abaturage bo muri Ruhuha mu nama yo kungurana ibitekerezo ku kurwanya Malariya burundu mu murenge wa Ruhuha.
Abakora ubushakashatsi hamwe n’abaturage bo muri Ruhuha mu nama yo kungurana ibitekerezo ku kurwanya Malariya burundu mu murenge wa Ruhuha.

Umurenge wa Ruhuha ni umwe mu mirenge y’akarere ka Bugesera aho usanga Malariya yarabaye akarande, akaba ariyo mpamvu abanyeshuri bane b’abanyarwanda biga icyiciro cy’ikirenga (PhD) mu Buholandi bahisemo gukora ubushakashatsi ku kurandura burundu Malaria mu murenge wa Ruhuha, nk’uko Dr. Mutesa abivuga.

Ati « ibizagerwaho muri ubu bushakshatsi buzarangira mu mwaka wa 2016 bizanakoreshwa no mu tundi duce Malariya yabaye akarande n’ubwo Leta ikomeje gushyiramo ingufu mu kuyirwanya ».

Igenamigambi rya Leta y’u Rwanda mu kurwanya Malaria kuva mu mwaka wa 2013 kugeza mu mwaka wa 2018 rigaragaza rifite intego ko malariya izaba igeze ku gihe kibanziriza iranduka burundu bitarenze umwaka wa 2018, kandi ko nta Munyarwanda uzaba akicwa na Malariya.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NOkuba hashyuha nabyo bitanga ubuzima bubi
Nkumva haterwa Ibiti byinshi pe!!!!!!

macumbi yanditse ku itariki ya: 10-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka