Gicumbi: Abasenateri batunguwe no kuba mu mudugudu wose nta karima k’igikoni gahari

Ubwo abasenateri bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage basuraga akarere ka Gicumbi babwiwe ko abaturage bafite uturima tw’igikoni tubafasha guhashya imirire mibi nyuma abasenateri basuye abaturage basanga nta rugo na rumwe rufite akarima k’igikoni.

Muri uru ruzinduko bakoreye mu karere ka Gicumbi tariki 03/06/2014, Abasenateri bagaragarijwe ko abana bagera kuri 47% bafite ikibazo cy’imirire mibi bigatera abana kugwingira nk’uko babitangarijwe n’ushinzwe ubuzima mu karere ka Gicumbi, Kayumba Emmanuel.

Buri muyobozi ufite munshingano ze mu kuba yarwanya imirire mibi muri serivise ayobora yahawe ijambo maze agaragaza icyo bakora kugirango imirire mibi icike.

Senateri Sindikubwabo Nepomuscene areba ahaba hahinze akarima k'igikoni yahebye.
Senateri Sindikubwabo Nepomuscene areba ahaba hahinze akarima k’igikoni yahebye.

Ushinzwe ubworozi mu karere, Gashirabake Isdore, yagaragaje ko amata ari bumwe mu buryo bwifashishwa mu guca imirire mibi ku bana.
Aha yavuze ko akarere ka Gicumbi gafite gahunda yiswe kubyarana muri Batisimu aho umwe mu baturage woroye inka akamira mugenzi we utayifite kugirango abana babone amata yo kunywa.

Izindi ngamba bagaragaje n’iz’ubuhinzi aho umuturage ahinga akarima k’igikoni kamufasha guhingaho imboga ku buso buto bityo bikamufasha kubona imboga zo kurya no kugaburira umwana bityo ikibazo cy’imirire mibi kigacika burundu.

Nyuma yo kugaragarizwa ingamba bafite zo guca imirire mibi mu bana, komisiyo ya sena ishinzwe imibereho myiza y’abaturage uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage bagiye no gusura abaturage bo mu kagari ka Nyarutarama mu murenge wa Byumba mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge maze basanga nta muturage n’umwe ufite akarima k’igikoni.

Amashu atatu niyo baberetse nk'akarima k'igikoni k'umuturage.
Amashu atatu niyo baberetse nk’akarima k’igikoni k’umuturage.

Zimwe mu mpamvu zatanzwe ubwo bageraga aho abaturage bahinga zirimo ko ngo izuba ryavuye maze imboga bahinzeho zikuma nk’uko byagaragajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste.

Yongeraho ko hagiye gukorwa ubukangurambaga no kongera kuvugurura uturima tw’igikoni duhari kugirango babashe guhashya ikibazo cy’imirire mibi.

Senateri Bishagara Kagoyire Marie Therese yavuze ko zimwe mu mpamvu batangarijwe nyuma yo gusanga nta karima k’igikoni kabarizwa muri uwo mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge bari basuye yavuze ko abayobozi babatangarije ko ari ukubera impamvu y’izuba rikabije ryavuye imboga zikuma.

Yasabye ubuyobozi ko bwashyiramo imbaraga buri muturage akagira akarima k’igikoni gahinzeho imboga nyinshi.

Senateri Sindikubwabo Nepomuscene wevyasabye ubuyozi ko bugomba gushishikariza abaturage kwitabira akarima k’igikoni hakiyongeraho n’agakono k’abana kuko ari imwe mu nzira zo guca imirire mibi.

Umulisa Albertine umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari yaberekaga ko imboga zumye kubera izuba.
Umulisa Albertine umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari yaberekaga ko imboga zumye kubera izuba.

Yabasabye ko byibura ijanisha ry’abana barwaye indwara zituruka ku mirire mibi zagabanuka bikagera ku 10% ndetse bakabishyiramo ingufu bikanacika burundu.

Ikindi yashishikarije abaturage n’uko batagomba kwitwaza ko izuba riva ari ryinshi ngo kuko habaho igikorwa cyo kuvomera za mboga mu gihe cy’izuba kuko ziba zihinze ku buso butoya bityo kuzivomera bikaba bitasaba amazi menshi cyane.

Komisiyo y’abasenateri basuye n’umwe mu babyeyi ufite umwana wahuye n’ikibazo cy’indwara zikomoka ku mirire mibi akaba afite n’ikibazo cy’ubugwingire nyina w’uwo mwana atangaza ko nyuma yo guhabwa inka ubu agiye kujya ahinga akarima k’igikoni dore ko ngo yizeye ifumbire nk’uko abivuga.

Amashu ahinze mu masaka niyo baberetse ko arizo mboga zifasha abaturage mu kwihaza mu biribwa.
Amashu ahinze mu masaka niyo baberetse ko arizo mboga zifasha abaturage mu kwihaza mu biribwa.

Guhindura imyumvire no kuba hafi y’abaturage ngo bizabafasha kumenya gutegura indyo yuzuye binyuze muri gahunda nyinshi zinyuranye nk’akagoroba k’ababyeyi, agakono k’umwana, aho abagize umudugudu bahurira hamwe buri wese azanye ikintu cyo guteka bikabafasha gutunganya indyo yuzuye ndetse n’atubari tw’amata twagiye dufungurwa hirya no hino mu karere ka Gicumbi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka