Ngororero: Kuboneza urubyaro biracyari hasi

Nubwo Ngororero Akarere ka Ngororero kari ku mwanya wa mbere mu kuboneza urubyaro mu Ntara y’iburengerazuba, kuringaniza urubyaro biracyari hasi mu baturage kuko biri ku kigero cya 40,5%. Ubwiyongere bw’abaturage buri ku kigero cya 2.6%.

Umuco wo kumva ko kugira abana benshi ari imbaraga z’umuryango, imyumvire ikiri hasi ku miryango itari mike, inyigisho z’amwe mu madini zishyigikira kubyara benshi bagendeye ku ijambo Imana yabwiye umukurambere Abraham ni bimwe mu bituma kuringaniza urubyaro bitihuta.

Ibindi bishyirwa mu najwi ni gutinya ingaruka za bumwe mu buryo bwo kuringaniza urubyaro, kuba hamwe na hamwe serivisi zitanga inama mu kuboneza urubyaro ziri kure kandi mu misozi miremire nabyo biri mu bituma kuringaniza imbyaro bitaracengera mu batuye karere ka Ngororero.

Ibi byashizwe ahagaragara n’abakozi b’akarere bashinzwe ubuzima mu nama yabahuje n’abajyanama baturutse mu mirenge.

Abajyanama b'ubuzima mu karere ka Ngororero bafashe ingamba zo gukora ubukangurambaga bwo kuringaniza urubyaro.
Abajyanama b’ubuzima mu karere ka Ngororero bafashe ingamba zo gukora ubukangurambaga bwo kuringaniza urubyaro.

Iki kibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage cyongeye gufatirwa ingamba ku nkunga ya UNFPA. Abajyanama bahagarariye abaturage biyemeje gukomeza umurego w’ubukangurambuga harwanywa ikwirakwizwa ry’ibihuha ko kuboneza urubyaro bigira ingaruka mbi k’ubikoze.

Gukangurira abayobozi b’amadini kurushaho guhitisha ubutumwa bw’ibyiza byo kuringaniza imbyaro mu bayoboke bayo. Gushyira imbaraga kuri politiki yo kuboneza urubyaro nk’uko zishyirwa ku bwisungane mu kwivuza.

Gukomeza gushyira imbaraga mu rubyiruko rwitegura gushinga ingo bakamenya hakiri kare ko bagomba kubyara abo bashoboye kurera nacyo ni kimwe mu bigiye kwifashishwa muri aka karere.

Hari n’abatazi uburyo bwose bwakoreshwa mu kuboneza urubyaro kandi ntibegere abajyanama b’ubuzima ngo babasobanurire. Ubwo uburyoburindwi bwo kuringaniza imbyaro ku bagore: kubara hakoreshejwe urunigi, udukingirizo tw’abagore, agapira bashyira mu kaboko, inshinge, udukingirizo tw’abagabo, ibinini, sterlet.

Hari n’ubundi buryo bumwe bwo kwifungisha (vasectomie) ku bagabo. Kutaringaniza imbyaro bitera ubukene, imfu nyinshi z’abana no kwiyongera gukabije kw’abaturage bihabanye n’ubwiyongere bw’ubukungu.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka