Umuryango wita ku guteza imbere ubuzima HDP (health development and performance) watangiye gahunda yo gufasha urubyiruko mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari ikibazo ku rubyiruko kuko rutabona services n’amakuru ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Mu gihe hitegurwa kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihizwa buri tariki 03 Ukuboza, abafite ubumuga bo mu Rwanda barasaba ko imbogamizi bahura nazo mu kuvurwa zavaho.
Ihuriro ry’abaganga mu Rwanda, rivuga ko hari indwara zititabwaho kandi zigahitana abantu, rigasaba abaganga ko bamanuka mu cyaro bakigisha abaturage kwirinda indwara zimwe na zimwe zihagarahara akenshi ziterwa n’umwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bugaragaza ko hakiri abagore batari bake bagisamira inda mu bwandu bw’agakoko gatera SIDA, nk’uko byagagaragarijwe mu nama yabuhuje n’abakuriye ibigo nderabuzima n’ibitaro bya Kabgayi, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22/11/2013.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye na Global Fund, barimo barubaka ikigo nderabuzima ku kirwa cya Iwawa giherereye rwagati mu kiyaga cya Kivu, kikaba ngo kizuzura gitwaye miliyoni 187 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu gihe tariki 19/11/2013 hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwiherero, ku isi harabarurwa abantu bagera kuri miliyari 2.5 bafite ikibazo cy’isuku nke iterwa no kutagira ubwiherero.
Mu gihe inyubako z’ikigo nderabuzima cya Kageyo kiri mu karere ka Ngororero zimaze amezi zaruzuye ndetse n’ibikoresho bikaba byaraguzwe , ubu kubura amazi meza nibyo byakereje gutangira kwakira abarwayi.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere igaragaza ko abana 147 bari munsi y’imyaka itanu bapfuye mu mezi atanu ashize biturutse ku mpamvu nyinshi harimo no kwemera ko abagore batwite babaroze bagatinda kujya kwa muganga.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Bushenge biri mu karere ka Nyamasheke buratangaza ko kuba kuva mu kwezi kwa gatatu 2013, muri ibi bitaro hamaze kugwa ababyeyi 5 ubwo babyaraga nta burangare na buto bwigeze bubaho ku baganga bakora muri ibi bitaro.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro mpuzamahanga rya diyabete FID (Fédération Internationale du Diabète), bugashyirwa ahagaragara kuwa kane tariki ya 14/11/2013, buvuga ko 10% by’abatuye isi bazaba barwaye indwara ya diyabete mu mwaka w’2035.
Ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga wo gutekereza ku ndwara ya diyabete, kuwa 16/11/2013, Abanyehuye n’Abanyagisagara bibumbiye mu muryango Baho umenye nkumenye w’abarayi n’abarwaza ba diyabete, bibukiranyije ko bagomba kwiyitaho kugira ngo badahura n’ingaruka za diyabete.
Abashakashatsi bo mu gihugu cya Denmark baratangaza ko abantu bafite isura itagaragaza ko bakuze, ngo bagira amahirwe yo kuramba ku isi nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje.
Abaturage basaga gato 70% by’abatuye akarere ka Nyamasheke ni bo bamaze kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ya Mutuelle de Santé, benshi mu Rwanda bita Mituweli.
Inzobere enye z’abaganga mu gusuzuma indwara z’ababyeyi zaturutse mu Bufaransa zashoje igikorwa cyo gusuzuma ababyeyi indwara yokutabyara. Iki gikorwa cyari kimaze iminsi itanu kibera mu bitaro bikuru bya Nyamata mu karere ka Bugesera, cyashojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 8/11/2009.
Abagize Umuryango “Better Together” uhuza abateramkunga b’Ibitaro bya Kibogora biri mu karere ka Nyamasheke, baratangaza ko gukorera hamwe ari yo ntambwe nyamukuru bahisemo kugira ngo serivise zitangirwa muri ibi bitaro zirusheho kunogera abazihabwa kandi abahabwa ubuvuzi muri ibi bitaro bakabasha gukira ku mubiri no ku mutima.
Mu myaka itatu ishize, Umurenge wa Karama wo mu Karere ka Huye ngo wari urimo abana barenga ijana barangwa n’imirire mibi, ariko kuri ubu hasigaye mbarwa. Ibi ngo babikesha ingamba bafashe zo kwita by’umwihariko kuri abo bana.
Nubwo hari abavuga ururimi rw’Icyongereza bita ikiribwa cy’amafiriti french-fries, ririya jambo french ngo abantu bashobora kuba bibwira ko bivuga igifitanye isano n’Abafaransa, si ko biri.
Nyuma y’uko hasohotse urutonde rw’abaturage batishoboye bishyuriwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu amafaranga y’Ubwisingane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), abagera ku 5732 bibuze ku rutonde mu karere ka Ngororero.
Mu gihe mu karere ka Ngororero ubu babaraga ko bageze kuri 75,8% mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza, imibare itangwa na minisiteri y’ubuzima yo igaragaza ko akarere ka Ngororero kageze kuri 64,8%.
Koperative Intangarugero za Huye yibumbiwemo n’abafite amaresitora bo mu mujyi wa Butare, yashyikirije ubwisungane mu kwivuza 100 abaturage bakennye cyane, muri gahunda yiyemeje yo kuba intangarugero mu gufasha abakene batishoboye bo mu Karere ka Huye.
Abayobozi batandukanye bashinzwe isuku bavuye muri EWSA bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kuri uyu wa 31/10/2013 bakoreye uruzinduko mu murenge wa Nkombo mu rwego rwo kureba uko kurwanya indwara ya korera imaze iminsi igaragaye muri uwo murenge.
Akarere ka Rutsiro kasinyanye n’abaterankunga amasezerano yo gutangiza umushinga wo kurwanya imirire mibi no kugwingira bikunze kugaragara ku bana bari munsi y’imyaka itanu. Uwo mushinga uzibanda no ku babyeyi b’abakene batwite ndetse n’abonsa bashobora guhura n’ikibazo cy’indwara zituruka ku mirire mibi.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’umuryango Fair Children/Youth Foundation (FCYF), bugaragaza ko mu karere ka Musanze harabarurwa abana 841 bafite ubumuga bwiganjemo ubwo kutavuga ndetse no kutumva.
Kurera abana no kubafata neza kuko aribo bayobozi b’ejo nibyo byakanguriwe ababyeyi bo mu kagali ka Karambi Umurenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo kuwa 26 Ukwakira 2013, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wabereye mu karere ka Kirehe, Depite Mujawamariya Berthe yasabye ababyeyi bahurira muri gahunda yiswe « Umugoroba w’ababyeyi » kujya bafata umwanya wo guhanura abana babo mu rwego rwo kubatoza uburere bakiri bato.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr Alvera Mukabaramba, aratangaza ko Leta y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana bato kandi ko n’ahaba hagisigaye ibisigisigi by’iyi mirire idahwitse bigomba kuranduka burundu.
Abantu bakabakaba 3000 basigiwe uburwayi bukomeye na Jenoside mu turere twa Kayonza na Rwamagana bakaba baravuwe n’abaganga bo mu bitaro bya gisirikari bya Kanombe bemeza ko biboneye ko ibyo ingabo z’u Rwanda zigiyemo byose zibikora neza ku buryo bunoze kandi vuba.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), buremeza ko inkunga bwatewe n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere (BTC) byatumye serivisi batangaga zirushaho kunoga n’amafaranga bakoreshaga mu kugura ibikoresho by’ibanze ashyirwa mu zindi gahunda z’ubuvuzi.
Abaturage bo kukirwa cya Gihaya mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi ibyishimo byari byose kuri uyu wa 25/10/2013 ubwo bazaga gusanganira abashyitsi bo ku rwego rwa karere ka Rusizi bari baje kubashikiriza Poste de sante bagereranya na Hopital kuko ngo mu mateka yabo ari bwo bwa mbere babonye serivisi nk’iyi ibegera.
Abayobozi bashinzwe iby’ubuzima ku rwego rw’akarere n’imirenge yose yo mu karere ka Rusizi bahagurukiye kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi zibasiye abana 1179 bigatuma bagwingira.