Umukobwa witwa Uwitonze Tereza w’imyaka 19 yibarutse abana batatu ku itariki ya 7/12/2013. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare ari naho yabyariye ntiburamusezerera kuko butizeye uko aba bana bazabaho.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rutsiro, Pascal Nzasabimana yabwiye urubyiruko ko imibare igaragaza uko ubwandu bwa Sida buhagaze mu rubyiruko ihangayikishije, arubwira ko kwifata ari bwo buryo bwonyine bwarufasha kwirinda, bakumva bibananiye burundu bagakoresha agakingirizo.
Minisiteri y’abakozi ba Leta (MIFOTRA) yatanze inkunga y’udukingirizo igenewe abakozi ba Leta n’ab’ibigo bya Leta bikorera mu karere mu rwego rwo kubafasha kwirinda icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no kwirinda kubyara abana batateguwe.
Abatuye mu mirenge ya Kigabiro, Munyaga, Munyiginya na Mwurile mu karere ka Rwamagana batangiye umwaka wa 2014 bafite abafashamyumvire ngo bazafasha abubatse ingo n’urubyiruko rubyitegura kumenya amahame remezo y’imibanire mu ngo ndetse n’imyitwarire ikwiye ngo urugo rube rwiza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko umwaka wa 2013 urangiye abaturage bamaze gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mitiweri) babarirwa kuri 73%. Ngo ariko hari ingamba zafashwe kuburyo mu ntangirizo z’umwaka wa 2014 abo basigaye nabo bazayatanga.
Kubera ingamba zafashwe, abanyeshuri batwaye inda mu karere ka Nyabihu mu mwaka wa 2013 baragabanutse cyane ugereranije n’abazitwaye mu mwaka wa 2012.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko igihangayikishijwe n’ikibao cy’imirire mibi kigaragara mu bana bari munsi y’imyaka ibiri, ariko ikemeza ko gahunda yatangije y’iminsi 100 ya mbere yo kwita ku buzima bw’umwana ari imwe mu nzira zo gukemura iki kibazo.
Abashinzwe urubyiruko mu karere ka Karongi baratangaza ko umwaka wa 2013 usize habonetse ubwandu bushya butatu gusa mu rubyiruko rwipimishije. Ibi ngo byatewe nuko hashyizwe imbaraga nyinshi mu bukangurambaga n’amahugurwa menshi y’abo bise Abakangurambaga b’Urungano.
Umuntu aravuka, agakura akageza igihe yumva adakwiye kuba wenyine akeneye undi bafatanya ubuzima bityo agafata icyemezo cyo kushaka uwo bambikana impeta z’urudashira umwe akaba umugore undi akaba umugabo.
Abakozi b’ibitaro by’Akarere ka Nyanza bifurije Noheri n’umwaka mushya wa 2014 abantu bose babirwariyemo babagenera impano zitandukanye mu rwego rwo gusabana nabo.
Ibitabo bya Kibogora byo mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24/12/2013 byakoze ibirori byo kwifuriza Noheri nziza abakozi babyo, biboneraho no gutanga ibihembo ku byiciro (services) byabaye indashyikirwa mu gutanga serivise nziza.
Umuryango uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC) wagiranye ubusabane n’abanyamakuru bandika n’abatanga ibiganiro ku bijyanye n’ubuzima ubasobanurira umushinga wayo wa MEN CARE+ ushishikariza abagabo kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolee, avuga ko bateganya uburyo hashyirwaho abantu bakora nk’abajyanama b’ubuzima mu nkambi ya Rukara icumbikiye Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya hagamijwe kunoza isuku muri iyo nkambi.
Abafashamyumvire b’abasore n’inkumi b’umuryango RWAMREC mu karere ka Karongi barasaba ko bemererwa kuba hafi y’abagore babo mu gihe cyo kubyara kuko ngo bituma umugore atababara cyane.
Mukagakwaya Jeanne n’abana be bane bakomoka mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza bafunze inzu babagamo maze berekeza mu bitaro bya Nyanza kubera ingaruka zikomoka ku mwana we w’imfura yarumwe n’imbwa nawe akuruma nyina n’abandi bana bato bavukana akabasigira ibisazi.
Abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya College of Medecine and Health Sciences ryahoze ryitwa KHI bamaze iminsi ibiri batanga serivisi z’ubuvuzi ku Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bacumbikiwe mu nkambi ya Rukara mu karere ka Kayonza, kuva tariki 19/12/2013.
Umuyobozi w’ibigo bya HVP Gatagara byita ku bafite umubuga mu Rwanda, Nkubili Charles, na Rev. Fr. Dr René Stockman uyoboye aba “Frères” b’urukundo ku isi, bashyize umukono ku masezerano azashyikirizwa Ministiri w’ubuzima; basaba Leta y’u Rwanda guteza imbere ikigo cya HVP Gatagara kiri i Gikondo mu mujyi wa Kigali.
Abatuye intara y’Amajyaruguru ngo baragenda bagaragaza ugukangukira akamaro ko gukoresha agakingirizo mu kwirinda icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, igihe bananiwe kwifata.
Umuryango Imbuto Foundation watanze ibikoresho by’imyidagaduro ku kigo cy’urubyiruko cyatangijwe mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya SIDA mu rubyiruko.
Ambassaderi wa Leta zunze ubumwe z’America mu Rwanda Donald W. Koran, arashimira uburyo inkunga leta y’igihugu cye itanga mu bikorwa byo kurwanya Malariya ikoreshwa neza mu Rwanda.
Abayobozi b’ibitaro by’uturere twose mu gihugu bahuriye mu bitaro bya Kibogora kuwa 12/12/2013 mu karere ka Nyamasheke mu nama ya buri gihembwe ihuza abaganga hagamijwe kungurana ibitekerezo no gusangira ibyiza bya serivise bamwe bagezeho ndetse no kureba imbogamizi zaba zihari kugira ngo baziganireho bashaka ibisubizo.
Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro kuri station ya Gihango ifatanyije n’abaturage batahuye inzoga z’inkorano zingana na litiro 240 zacuruzwaga, izindi bazifatana abaturage bari bazikoreye mu majerikani bavuye kuzirangura muri bagenzi babo, zikusanyirizwa hamwe ziramenwa kuko zitemewe gukoreshwa mu Rwanda aho zifatwa (...)
Umuryango Partners In Health, Inshuti Mu Buzima wageneye amagare abana 53 bafite ubumuga bwo kutabasha kugenda neza bagatanga n’ibikoresho ku bigo nderabuzima bikorera mu karere ka Kirehe bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 30 mu mihango yabaye kuwa 11/12/2013 mu karere ka Kirehe.
Urubyiruko rw’abangavu n’ingimbi rwo mu karere ka Nyamasheke rurasabwa kurwanya rwivuye inyuma inda zitateganyijwe ndetse n’icyorezo cya SIDA kugira ngo rubashe gukura neza ruharanira ubuzima bwiza bw’ahazaza.
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyanza rurasabwa kwipimisha igituntu kandi abamaze kwandura iyo ndwara bakwiriye kwivuza kandi bakirinda kwanduza bagenzi babo kuko indwara y’igituntu ari indwara ikira.
Umusaza Célestin Rwamiheto w’imyaka 73, yavutse abona, aza guhuma afite imyaka 43, ariko ubu bumuga ntibumubuza gukora umurimo w’ubuhinzi yari asanzwe akora mbere yo kumugara.
Mu bushakashatsi yashyize ahagaragara ku birebana n’ibidasanzwe cyangwa ibitangaje mu bikorwa birebana n’imibonano mpuzabitsina, umwanditsi witwa Norton avuga ko amasohoro y’umugabo asohoka afite umuvuduko wa kilometero 45 ku isaha.
Ku bufatanye n’ingabo z’igihugu, umuryango uharanira inyungu rusange wa JHPIEGO n’ikigo nderabuzima cya Nyamagabe, abantu bagera kuri 828 babashije guhabwa serivisi zo kwikebesha (kwisiramuza) ku buntu, kuva tariki 18-29/11/2013.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Rusine Nyirasafari, ashima imikorere y’amatsinda (club) zita ku isuku kuko bitanga umusaruro mu kugabanya indwara zikomoka ku isuku nke.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu burakangurira abaturage kudahishira uburiro (restaurants) bugaragaza umwanda kuko ugira ingaruka ku buzima bw’abaturage. Hari amazu yahoze ari depots z’amakara ariko zigatanga ifunguro rijyanye n’abafite ubushobozi bucye.