Kuba abaforomo b’aba A2 batemerewe kuvura ngo bitera ikibazo mu mavuriro

Ubwo Komisiyo y’abakozi ba Leta yagiranaga ibiganiro n’uturere tugize intara y’uburengerazuba, tariki 10/06/2014, hagarutswe ku kibazo cy’abaforomo bafite amashuri atandatu batemerewe guhabwa akazi kandi nyamara umubare w’abarengeje ayo amashuri bize ubuganga ngo ukiri hasi cyane.

Abayobozi mu Ntara y’Uburengerazuba n’uturere tuyigize bibazaga icyo bakora kuko bigaragara ko abarwayi ari benshi kandi nyamara umubare w’abaganga bize icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) mu by’ubuvuzi ukiri hasi cyane.

Komiseri muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Barnabe Sebagabo, yavuze ko amategeko n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agomba kubahirizwa uko ameze. Igihe hagaragaye ikibazo hakaba hakwitabazwa uburyo budasanzwe mu micungire y’abakozi bakaba baha abaforomo b’aba A2 akazi k’igihe gito bahembwa n’ibyo bigo byakabahaye.

Yagize ati “Amabwiriza ya Minisanté agomba gukurikizwa, aho bigaragaye ko abarwayi ari benshi kanda batabona abaforomo bafite A1 mushobora guha akazi umu A2 mumaze kubona ko ashoboye agahabwa kontaro y’igihe gito.”

Aha Sebagabo yavugaga ko bashobora kujya bagenda babaha kontaro y’amezi atatu bagahembwa n’ibigo biba byakabahaye kugeza babonye icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1).

Gutanga akazi muri ubwo buryo ariko na byo byateje izindi mpaka. Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Caritas Mukandasira, yahise asaba ko havaho urujijo kuko asanga bishobora kunyuranya n’amategeko kuko Minisanté yo ivuga ko nta muforomo ufite amashuri atandatu yisumbuye wemerewe guhabwa akazi ko kuvura.

Yagize ati “ Binteye urujijo! Mukwiye gusobanura niba izo kontaro z’igihe gito zo zemewe cyangwa aba A2 nta kazi k’igiforomo bakwiye kubona kuko bafite ubushobozi buke nk’uko Minisanté ibivuga.”

Komiseri muri Komisiyo y'Abakozi ba Leta, Barnabe, sebagabo, asobanura ko amabwiriza ya Minisante agomba kubahirizwa ariko bitangamiye akazi.
Komiseri muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Barnabe, sebagabo, asobanura ko amabwiriza ya Minisante agomba kubahirizwa ariko bitangamiye akazi.

Guverineri w’Uburengerazuba, ubona atewe ikibazo n’ingaruka bigira ku barwayi, yagaragaje ko bisa no kwihuta kubuza ibigonderabuzima guha abaforomo b’aba A2 akazi kandi nyamara nta bafite A1 baraboneka. Guverineri Mukandasira ati “Minisanté ifata abaforomo bose ikabohereza kwiga ugasanga ibigonderabuzima birimo ubusa.”

Ikibazo nk’iki ngo cyagaragaye mu Karere ka Rubavu aho Minisante yohereje kwiga abaforomo b’aba A2 babarirwa muri 15 ngo bigatera ikibazo mu mavuriro. Akarere ngo kafashe icyemezo cyo gushaka abandi baforomo b’aba A2 bo gusimbura abagiye binyuze mu nzira zisanzwe zo gutanga akazi. Nyamara ariko ibi Komisiyo y’Abakozi ba Leta yabibonye nk’ikosa ndetse ihagarika ishyirwa mu kazi ry’abo bakozi.

Mu bisobanuro bahawe akaba ariko igihe hagaragaye ikibazo cy’abarwayi benshi hakaba hakenewe ko umubare w’abaforomo wiyongera kandi batabona abafite A1, abashinzwe iby’ubuzima mu Karere ari bo bashobora kwemeza ko umuforomo ufite amashuri atandatu yisumbuye bagiye guha akazi ashoboye.

Aha bavugaga ko nk’abadogiteri b’ibitaro bigiye gutanga uwo mwanya ari bo baba bagomba kubanza kugaragaza ko uwo bagiye gushyira mu mwanya ashoboye ariko na bwo bakamuha kontaro y’igihe kitarengeje amezi atatu bamaze kubimenyesha Minisitiri w’ubuzima akabyemeza.

Baboneyeho bibutsa urwego rushinzwe abakozi mu karere ko nta bushobozi rufite bwo gufata icyamezo nk’icyo mu rwego rw’ubuzima kuko ngo nta bushobozi rufite rwo gusuzuma ko abaforomo b’aba A2 bagiye guha akazi.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gusa twe ababyize hasi tubona nta cyo baturusha!
1.Twabyze ari umuhamagaro
2.Twagakoze nta mushahara tugakora tugakunze tugakoze neza baduha PBF abandi babibonye bati hari cash tubyige ya vocation yo kajya!
3.Politic yo kongera niveau ije abarangije bazamura ibibazo byo gusubiza inyuma no kubatesha agaciro
4.Dushimire MINISANTE yashatse ko biga?
5.None se ko batazi ibyo bakora kuki babura hakavuka ibibazo?ubwo si ukwirengagiza koko? TUDAHARI NTACYO ABENSHI BAKORANGO KIBE UKO BYIFUZWA bara amavuliro abakoresha uvuge ukuntu ntacyo bazi koko?.
6.muzakore research murebe curricula ya A2 UREBE NI YA A1 umpe itandukanyirizo usibye ururimi(ENGLISH)ntakindi mbona ahubwo niukwi specialisa umunsi basohotse bazaza ari abahanga pe!
7. BISEBYA ABO BAGANGA RWOSE.NAMWE MUBWIRWA MWIHESHE AGACIRO

Alias Ignace yanditse ku itariki ya: 17-06-2014  →  Musubize

yewe uzi ukuntu aribo bavura neza ahubwo aribo banigisha akazi abo ba A1?

MBONA MINISANTE YARAHUBUTSE

uZI KUJYA KWA MUGANGA? UBA WIFUZA UMENYEREYE AKAZI
GUSA NDAMUSHIMIRA KO BARIMO BABOHEREZA KWIGA KUGIRANGO BONGERE UBUMENYI Ahubwo bazavamo ari abahanga kuko barusha abatarabyize muri secondary kure!Muzakore ubushakashatsi murebe!

Peter yanditse ku itariki ya: 17-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka