Nyirishema Eugène w’imyaka 32 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Mwima mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki 13/04/2012 amahirwe yaramusekeye agura isambu n’igare binyuze muri Tomola ya New Africa Gaming ikorera muri aka karere.
Abatishoboye bo mu mudugudu wa Karama mu kagali ka Cyeru mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza barishimira amazu 20 bubakiwe.
Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka yo mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza irifuza kugira ikindi yakora kitari ukubumba inkono no kwirirwa bazikoreye ku mitwe bashakisha abaguzi.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoreshereze myiza y’ubutaka, kwihutisha iterambere ndetse no korohereza ishoramari, uturere twa Gasabo na Kicukiro twatangiye gahunda yo gushyiraho ibishushanyo mbonera byihariye; nk’uko bitangazwa n’umujyi wa Kigali.
Inama njyanama y’akarere ka Huye irasaba ko ibigo bigengwa n’akarere byose bigomba gukorerwa igenzura rirebana n’imicungire y’imari buri mwaka.
Mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Uganda n’u Rwanda biza imbere mu kugira abaturage banezerewe; nk’uko bitangazwa na raporo y’umuryango w’abibumbye yasohowe muri iki cyumweru.
Nkinzurwimo Andre utuye mu murenge wa Rukomo wo mu Karere ka Gicumbi yemeza ko kwasa urutare byaje kumuviramo ubutunzi bwinshi akivana mubukene bwari bwaramwibasiye hamwe n’umuryango we.
Kubera ihungabana ry’ubukungu ryari rimaze igihe ryibasiye isi, inkunga ibihugu bikize byageneraga ibikennye yaragabanutse cyane mu mwaka ushize wa 2011. Ni ubwa mbere bibayeho mu myaka 15 ishize.
Kuva tariki 2 kugeza 6/04/2012 muri Hotel Dayenu i Nyanza harabera amahugurwa ku buryo bwo gutegura imishinga yafasha abaturage gutera imbere mu turere twa Rutsiro, Ngororero na Nyanza.
Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) kiravuga ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka ku kigero kiri hagati ya 7.5 na 8% mu myaka ibiri iri imbere.
Intumwa y’ikigega mpuzamahanga cy’imari (FMI) iherutse mu Rwanda yishimiye aho u Rwanda ruhagaze mu rwego rw’ubukungu.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, asanga mu myaka 5 ishize abaturage n’abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba batarakoresheje amahirwe n’umutungo bafite ngo biteze imbere uko bikwiye, bikaba byarateye icyo minisitiri yise kugwingira mu iterambere.
Mu Rwanda, abaturage baba munsi y’umurongo w’ubukene bavuye kuri 56.7% bagera kuri 44.9% mu myaka itanu ishize; nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku mibereho y’ingo ku nshuro ya gatatu (EICV 3).
Kuba umuriro w’amashyanyarazi udahagije hari abaturage bibangamira mu mirimo yabo cyangwa se mu kwimenyereza ibyo bize, n’ubwo iki kibazo Leta y’u Rwanda yiyenkiri mu byo Leta y’u Rwanda yiyemeje gukemura kugira ngo byongere ishoramari
Umwaka ushize wa 2011, umutungo w’u Rwanda winjizwa na bene gihugu bari mu gihugu (GDP) wiyongereye ku kigero cya 17% bituma ugera ku amadorari y’Amerika miliyari 6.34 (Rwf 3.828 trillion) uvuye kuri miliyari 5.5 z’amadorari y’Amerika (Rwf 3.280 trillion) mu mwaka wabanje.
Ibihugu bikoresha amazi y’uruzi rwa Nil biratangaza ko bidahangayikishijwe no kuba Misiri igenda gahoro mu kwemeranya uburyo bwo gukoresha aya mazi ngo byiteze imbere.
Urugomero rw’amashanyarazi ruri kubakwa ku mugezi wa Nyabarongo mu karere ka Muhanga ruzuzura mu mwaka wa 2014 ni rwo ruzaba rutanga amashanyarazi menshi mu Rwanda hose kuko ruzatanga megawati 28.
Umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga cy’imali (FMI), Christistine Lagarde, aratangaza ko hari ibimenyetso bigaragaza ko ubukungu bw’isi bugenda busubira ku murongo nubwo hakiri utubazo.
Umudugudu wa Kinini umaze kuba icyitegererezo mu midugudu igize akarere ka Rulindo kubera uburyo abawutuye bitabiriye ubworozi bw’inkoko, bukabafasha muri gahunda zo kwiteza imbere.
Carlos Slim, umugabo w’imyaka 72 wo muri Mexique, ku nshuro ya gatatu, yongeye kuza ku mwanya wa mbere mu bantu bakize ku isi. Afite umutungo ungana n’akayabo ka miliyari 69 z’amadorari y’Amerika.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buragira inama abaguze amasambu n’abayahawe muri gahunda y’isaranganywa kubegera bakabasubiza amafaranga yabo kuko bashobora kuzabihomberamo.
Abanyarwanda 20% gusa nibo batuye mu mijyi mu gihe u Rwanda ruteganya ko muri 2020 bazaba bageze kuri 30%.
Akarere ka Nyamasheke karasaba abakoresha kwita ku mibereho myiza y’abakozi babo, baharanira kurengera ubuzima bwabo ndetse no kwita ku mutekano wabo mu kazi bakora ka buri munsi; nk’uko bitangazwa n’ umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Nyamasheke, Nyirabambanza Clémentine.
Akarere ka kayonza kihaye umuhigo wo kubakira biogaz ingo 100 bitarenze ukwezi kwa kamena 2012 ariko bishobora kutagerwaho kubera ko amafaranga abaturage basabwa nta bushobozi bafite bwo kuyabona.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro kongera amande acibwa abantu bafatirwa mu bucuruzi butemewe kuko ayo babaca adahwanye n’agaciro k’ibyo baba batanzeho kugira ngo batabwe muri yombi.
Ukuriye urubyiruko mu karere ka Burera arasaba urubyiruko rwo muri ako karere, kwibumbira mu makoperative bakareka amashyirahamwe kuko ari ho bazatera imbere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buratangaza ko abayobozi muri ako karere badafunga inka nk’uko hari ikinyamakuru cyabyanditse.
Imenyekanishamusoro rigiye kuzajya rikorwa rimwe mu myaka itatu kugira ngo birinde baturage guhora basiragira ku biro bishizwe imisoro n’amahoro.
Abayobozi ba komisiyo zishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba no mu muryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SADCO), bateraniye i Kigali mu rwego rwo guhugurana, bagamije kunoza akazi bashinzwe.
Abahinzi b’inanasi bibumbiye muri Koperative COOPAF, ihuriyemo abahinzi b’imbuto bo mu murenge wa Gacurabwenge, batangaza ko kubura isoko rihoraho ry’umusaruro wabo bituma bagurirwa ku biciro bitajyanye n’ingufu bakoresha mu ihinga.