Banki y’Abarabu y’Iterambere muri Afurika (BADEA), yahaye u Rwanda inguzanyo ya Miliyoni 45 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyari 65 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe guteza imbere Ikoranabuganga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, ICT Chamber, buratangaza ko mu mezi 9 ashize, abantu bagera ku 1990 biganjemo urubyiruko, babonye akazi gashingiye ku ikoranabuhanga, rugashishikariza n’abandi kuryitabira hagamijwe kugabanya ubushomeri.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, kuri uyu wa Kane tariki 2 Ukwakira 2025, yavuze ko u Rwanda rufite intego ko (…)
Ibigo bikora ubuhinzi by’umwihariko ibyibanda ku bukungu bwisubira (Circular Economy), bigiye gufashwa kurushaho kubyaza umusaruro ibyangirikiraga mu mirima n’ibindi byafatwaga nk’imyanda, gukorwamo ibindi bishobora kugira akamaro.
Abikorera bo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, bagaragarije Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, aho bageze bateza imbere imyubakire muri uwo mujyi, cyane cyane ahitwa mu Cyarabu. Mu bikorwa binini barimo kubaka, harimo inzu y’ubucuruzi izuzura mu mwaka utaha itwaye Miliyari 7Frw.
Imirimo y’umushinga Volcano Belt Water Supply System igeze ku kigero cya 60.4%, bikaba biteganyijwe ko uyu mushinga nurangira uzongerera ubushobozi uruganda rwa Mutobo, ahari kubakwa n’urundi ruganda rushya. Izo nganda ebyiri zizageza amazi meza ku baturage ibihumbi 354 bo mu Turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu.
Icyegeranyo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nzeri 2025, kigaragaza ko impuzandengo y’umwaka wose, ni ukuvuga kuva muri Nyakanga 2024 kugera muri Kamena 2025, ishimangira ko umusaruro w’inganda wiyongereye ku kigero cya 6.5%.
Binyuze muri gahunda yo gusaranganya umusaruro ukomoka ku bukerarugendo (Revenue sharing), aho abaturiye pariki bahabwa 10% by’amafaranga aba yarinjiye abuturutsemo, abaturage by’umwihariko abaturiye pariki y’Ibirunga, bahinduriwe ubuzima n’ubukerarungendo bwo gusura ingagi.
Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Ikigega cy’Iterambere gishinzwe guteza imbere imishinga (BDF) na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), bihuzwa hagamijwe gushyiraho urwego rukomeye ruzafasha guha agaciro abashoramari n’abacuruzi bo mu gihugu hose.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), ifite inshingano z’ibanze zo kugenzura Politi y’ifaranga, ni ukuvuga kubungabunga ifaranga ry’Igihugu, ariko kandi ikanagera ku rwego rw’imari, ni ukuvuga kugenzura imikorere y’ibigo by’imari, ibyo byose bigakorwa hagamijwe kurengera inyungu z’umuturage.
Hashize imyaka icyenda (9) u Rwanda rutangiye gukoresha utudege tutagira abapilote tuzwi nka drones, mu kugeza byihuse amaraso n’inkingo ku bitaro n’ibigo nderabuzima hirya no hino mu turere, ariko zikanakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi, kandi umusaruro wazo mu nzego zombi ukaba ugaragara mu buryo bufatika.
Muri iki gihe abatuye u Rwanda n’Isi muri rusange bahanze amaso ikoranabuhanga kuko ritanga akazi, kakihuta kandi mu buryo butavunanye, urubyiruko na rwo ntirwatanzwe ayo mahirwe, cyane ko u Rwanda rukora ibishoboka ngo buri wese ikoranabuhanga rimugereho, rukumva kuryitabira bizarufasha kwihangira imirimo rugatandukana (…)
Ubwo yatangarizaga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, ku wa Kane tariki 19 Kamena 2025, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimye gahunda ya Leta yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri gahunda y’ubwishingizi (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe ubukungu bw’Isi by’umwihariko Umugabane wa Afurika, ngo nyuma y’icyo cyorezo ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cyo hejuru kubera ingamba Leta yafashe.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, ubwo yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026, yavuze ko amafaranga azagenda ku mirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kirimo kubakwa mu Bugesera mu ngengo y’Imari ya 2025-26, angana na Miliyari 853,6Frw.
Kuri uyu wa 12 Kamena 2025 Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, irageza ku Nteko ishinga amategeko imitwe yombi, itegeko rishyiraho Ingengo y’Imari izakoreshwa umwaka wa 2025-2026.f
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, aratangaza ko umutekano w’amafaranga imbere n’inyuma y’Igihugu cy’u Rwanda uhagaze neza, kubera ubwirinzi bwa BNR, n’imikoranire y’inzego ku mutekano w’amafaranga.
Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta imurika Imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025-2026, hamwe n’ingamba z’igihe giciriritse (MTEF2025/26-2027/28), yagaragaje uburyo amafaranga azakoreshwa muri iyi ngengo y’Imari, amenshi akazava imbere mu gihugu kuko angana na 58.4%.
Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda, AMIR, ku bufatanye na rigenzi ryaryo ryo muri Zimbabwe, ZAMFI, rigiye kwagurira ibikorwa by’Inama z’ibigo by’Imari muri icyo gihugu, mu rwego rwo gukurura abashoramari no kwerekanira muri Zimbabwe ibyo u Rwanda rukora.
Inteko Rusange ya Sena isanga inkunga z’amahanga zahagaritswe ntacyo zizatwara u Rwanda, kuko imishinga minini igihugu cyimirije imbere izafasha kuziba icyuho.
Abafatanyabikorwa ba gahunda ya VUP bashimye uko inkunga yayo yahinduriye abagenerwabikorwa ubuzima mu Rwanda, ikabafasha mu bikorwa bitandukanye byatumye biteza imbere.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangarije Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Ingengo y’Imari n’umutungo, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025, ko Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’ibigo biyishamikiyeho bizakoresha ingengo y’imari ingana na 333,558,981,729Frw mu mwaka wa 2025-2026.
Munderere Viateur, wigeze gusarikwa n’ibiyobyabwenge kugeza ku rwego byamuviriyemo kujyanwa kugororwa mu Kigo cy’Igororamuco cya Iwawa, akigishwa amasomo harimo n’ajyanye n’umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi, ubu yabaye rwiyemezamirimo watanze akazi ku buryo abo mu gace k’aho akorera umushinga we, bamufata nk’icyitegererezo.
Abanyamigabane ba BK Group Plc bishimira inyungu ibageraho kuko igenda yiyongera, bayikesha urwunguko icyo kigo kibona buri mwaka.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko barasaba ko ingengo y’imari yateganya amafaranga yo kwishyura abaturage bimurwa ku nyungu rusange, kuko bimaze kugaragara ko kwimurwa kwabo hari aho binyuranya n’itegeko ibyabo bikangizwa batarishyurwa.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA n’Abafatanyabikorwa bayo barimo Ikigo gutanga imodoka zikoresha amashanyarazi BasiGo, n’Ishyirahamwe ry’abatwara abantu mu modoka mu Rwanda RTA, batangije gahunda yo gutwara abagenzi mu modoka zikoresha amashanyarazi, ku muhanda Kigali-Muhanga-Nyanza-Huye, mu rwego rwo kubungabunga (…)
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi), imbanziriza mushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025/2026 irenga miliyari 7032.5Frw, ikaba izavamo ayo kurangiza kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri mu Bugesera.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kane imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026 (Budget Framework Paper), hamwe n’ingamba zo mu gihe giciriritse 2025/2026-2027/2028, yatangaje ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu (…)
Rumwe mu rubyiruko rufite ubumuga rwibumbiye mu matsinda atandukanye hirya no hino mu Rwanda, ruri guhugurirwa gukora imishinga no gucunga amatsinda mato n’amakoperative binyuze mu mushinga ‘Turengere Abafite Ubumuga’, hagamijwe gukura urwo rubyiruko mu bukene.
Ku wa 17 Mata, inzego zifite aho zihuriye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imikoreshereze y’ ubutaka mu Karere ka Burera, zahuriye mu biganiro nyunguranabitekerezo, bigamije kurebera hamwe ibizibandwaho mu kunonosora igishushanyombonera, kugira ngo bagire amakuru yimbitse ashobora gufasha abaturage n’abashoramari kuzajya bagishyira (…)