Nyanza: ECOBANK yatanze mudasobwa mu mirenge SACCO

ECOBANK yatanze mudasobwa mu mirenge SACCO igize akarere ka Nyanza mu rwego rwo kuzifasha kunoza imikorere yazo no kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye impande zombi zashyizeho umukono muri Kanama 2011.

Mudasobwa 10 zatanzwe kuri uyu wa mbere tariki 21/05/2012, ni izo mu bwoko bwa HP Desktop buri murenge SACCO ukaba wayishyikirijwe hamwe n’ibyangombwa byayo byose.

Mudasobwa 10 zatanzwe zingana n’imirenge 10 igize akarere ka Nyanza buri imwe ikaba ifite agaciro kari hagati y’amadolari y’Amerika 800 na 1000; nk’uko byemejwe na Kevin Ninsiima umuyobozi ushinzwe ibigo bigengwa na Leta muri Ecobank.

Kevin atanga izo mudasobwa yavuze ko zigiye kurushaho kwihutisha imikorere y’imirenge SACCO mu buryo bwo gutunganya amaraporo hifashishijwe ikoranabuhanga ryazo.

Abakozi ba ECOBANK batanga izo mudasobwa.
Abakozi ba ECOBANK batanga izo mudasobwa.

Henshi mu mirenge SACCO yahawe izo mudasobwa ntazo bari basanganwe nk’uko uwavuze mu izina rya bagenzi be yabitangaje.

Mukeshimana Marie Josee, umucungamutungo wa SACCO y’umurenge wa Nyagisozi mu karere Nyanza yavuze ko ubufatanye bwabo na ECOBANK bugenda butera imbere usibye ko mu minsi ishize bwarimo agatotsi.

Yagize ati:“Mu minsi ishize ubufatanye bwacu na ECOBANK bwaracumbagiraga kuko hari ibyo itubahirije bikubiye mu masezerano twasinyanye“.

Nk’uko yakomeje abisobanura ECOBANK yabasezeranyije ko izajya itanga 9% by’ubwizigame butanga urwunguko mu gihe cy’umwaka ku mirenge SACCO ariko yo ibaha 6% mu gihe atariyo bari bemeranyije mu masezerano impande zombi zashyizeho umukono.

Imashini zahawe imirenge SACCO zari zikiri nshya.
Imashini zahawe imirenge SACCO zari zikiri nshya.

Kevin Ninsiima, umukozi wa ECOBANK, yasabye imbabazi imirenge SACCO avuga ko byatewe n’ikibazo yise icya tekiniki ariko abasezeranya ko bitazasubira kubaho ukundi.

ECOBANK yanabasezeranyije ko bazahabwa amahugurwa ku mikoreshereze ya mudasobwa yabahaye. Binyuze muri ubwo bufatanye kandi imirenge SACCO izajya ifasha abaturage kwakira no kohererezanya amafaranga hakoreshwejwe uburyo bwa Western Union.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ecobank ntako itagize ariko da!!!!!!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 21-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka