Ibihugu bya Afurika birasabwa gufasha urubyiruko guhanga umurimo

Ibihugu byitabiriye inama ya banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB) iteraniye Arusha muri Tanzaniya bisabwa gutanga ubumenyi ngiro bufasha urubyiruko guhanga imirimo no guhangana n’ibiciro biri ku isoko.

Muri iyi nama yiga ku itarembere ry’Afurika ibaye ku nshuro ya 38, hagaragajwe raporo ivuga ku kibazo cy’umurimo mu rubyiruko ku mugabane w’Afurika kirushaho kwiyongera ku buryo ntagikozwe mu mwaka wa 2045 abadafite umurimo bazaba bamaze kwikuba kabiri.

Iki kibazo cyo kutagira akazi ku rubyiruko rugera kuri miliyoni 40 cyagira uruhare mu guteza umutekano mucye bitewe n’ubuzima bubi. Urubyiruko rubarirwa kuri miliyoni 22 z’igitsina gore nta kazi rufite.

Iyi raporo kandi igaragaza ko umugabane w’Afurika ukize ku mutungo kamere ariko ukaba udakoreshwa neza ahubwo ujyanwa hanze yawo bityo hakaba hacyenewe gushyirwaho
imikoreshereze ihamye yo gukoresha uyu mutungo kamere.

Kandi igaragaza ko ubukungu bw’Afurika buzazamuka kugera kuri 4.5% uyu mwaka naho 4.8% mu mwaka 2013 mu gihe 2011 bwari bwazamutseho 3.4%.

Abanyafurika baragirwa inama yo kudasesagura no gutumiza hanze ibidacyenewe cyane bazirikana ihungabana ry’ubukungu ryabaye i Burayi rishobora gutesha agaciro ibicuruzwa bikomoka muri Afurika.

Igihugu cya Mali cyari gihagaze neza mu bukungu ariko kubera ibibazo bya politiki kirimo gusubira inyuma; nk’uko Perezida wa Banki nyafurika, Dr Donald Kaberuka, yabitangaje.

Arasaba abayobozi b’Afurika kwirinda ibyabasubiza inyuma bivuye ku bibazo bya politiki n’imicungire mibi y’umutungo n’isesagura ahubwo bakita ku gufasha urubyiruko kwihangira umurimo.

Dr Donald Kaberuka avuga ko ibihugu bikwiye gushyira hamwe nk’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba; Tanzaniya n’u Rwanda bigafatwaho urugero mu guhindura ubukungu no gufasha urubyiruko mu guhanga imirimo hakoreshejwe ikoranabuhanga mu nzego zose.

Inama yatangiye tariki 28/05/2012 biteganyijwe ko izasozwa tariki 01/06/2012.
Biteganyijwe ko izitabirwa n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye harimo Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Mrisho Kikwete, Perezida Kagame, uwigeze kuyobora Nigeriya Generali Olusegun Obasanjo, Umunyanigeria Alhaji Aliko Dangote uzwi mu ishoramari, Charles Mensah, umunyagana ukuriye Volta Aluminium n’abandi batandukanye kandi bazatanga ibitekerezo byafasha umugabane w’Afurika kwiteza imbere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka