Minisistiri w’Intebe arasaba ko umushinga wa Rukarara ushyirwamo imbaraga

Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, arasaba ko umushinga wa Rukarara wo kubaka urugomero rw’amazi azajya atanga ingufu z’amashanyarazi ushyirwamo imbaraga ukarangira kuko amashanyarazi akenewe.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 31/5/2012 ubwo yasuraga aho uru rugomero ruri kubakwa ku mugezi wa Rukarara mu karere ka Nyamagabe.

Nyuma yo kwirebera no gusobanurirwa aho ibi bikorwa bigeze, Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi b’Intara y’Amajyepfo ndetse n’ab’akarere ka Nyamagabe gushyiramo imbaraga bakihutisha uyu mushinga benshi bavuga ko wadindiye.

Minisitiri w’Intebe yagize ati “Mushyiremo imbaraga zishoboka, Guverinoma yacu, igihugu cyacu nta kintu cyatunanira twagishyizemo imbaraga rwose!Ariko amashanyarazi yo arakenewe”.

Umushinga wa Rukarara ya kabiri ni umwe mu mishinga igera kuri itatu yo kubaka ingomero kuri uyu mugezi wa Rukarara. Mu gihe Rukarara ya mbere yarangiye, umushinga wa Rukarara ya kabiri wo nturarangira wagombaga kuba wararangiye mu 2008.

Minisitiri w'Intebe ari gusobanurirwa ibikorwa by'umushinga wa Rukarara ya kabiri.
Minisitiri w’Intebe ari gusobanurirwa ibikorwa by’umushinga wa Rukarara ya kabiri.

Kudindira k’uyu mushinga bishinjwa ba rwiyemezamirimo bagombaga kuwushyira mu bikorwa.Abatungwa agatoki ni komanyi yitwa Beijing Forever Technology Development Co. Ltd yari yarawutangiye ikaza kuwamburwa nyuma mu mwaka wa 2009 aho wahise uhabwa isosiyete yo muri Canada yitwa AECOM.

Uretse kuba uyu mushinga waradindiye, umaze gutwara amafaranga arenga ayari yarateganyijwe kuko bivugwa ko uzatwara amafaranga agera kuri miliyoni 26 z’amadolari y’Amerika mu gihe wagombaga gutwara miliyoni 11 z’amadolari.

Biteganyijwe ko urugomero rwa Rukarara ya kabiri ruzarangira gukorwa mu Ugushyingo uyu mwaka.

Umushinga wa Rukarara ya kabiri uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda,Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi hamwe n’igihugu cy’Ububiligi ukaba uteganyijwe kurangira tariki 30/11/2012.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndisabira nyakubahwa minisitiri w’intebe Dr. Habumuremyi kuzakomeza kuba nyamwete bityo azafashe nyakubahwa Paul Kagame mwiterambere ryihuse ashaka kugeza kubanyarwanda. Turashima ubwitange abo bayobozi bombi bagaragaza mubyo bakora kugira ngo amajyambere agere kurwanda rwacu. Imana izakomeze kubafasha muri gahunda zabo.

Uwase Rachel yanditse ku itariki ya: 2-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka