Abanyamuryango ba Equity Bank barasaba ko ifungura ishami ryayo mu Gakenke

Nyuma yo gufunguza amakonti muri Equity Bank, abanyamuryango bayo barasaba ko bafungurirwa ishami kugira ngo babone aho babitsa amafaranga kuko bashaka imikoranire myiza n’iyo banki, bityo babone inguzanyo zo kwiteza imbere.

Bamwe mu banyamuryango batangaza ko bakeneye ishami ry’iyo banki mu mujyi wa Gakenke kuko ishami ryo mu mujyi wa Musanze riri kure ku buryo batabasha kubona serivise zayo uko babwifuza.

Francis Nayebare, umukozi wa Equity Bank atangaza ko ishami rya Equity Bank mu karere ka Gakenke ritazafungurwa vuba kuko bisaba ibintu byinshi kandi bitandukanye.

Abantu benshi bitabiriye serivise za Equity Bank.
Abantu benshi bitabiriye serivise za Equity Bank.

Nayebare asobanura ko banki ifite gahunda yo kwegereza serivise zayo abakiriya, ifungura mu gihe cya vuba ‘point of sales’ na mobile banking bizafasha abanyamuryango babo kubitsa no kubikuza.

Nyuma yo gufungura konti kuwa gatanu tariki 01/06/2012, Jean d’Amour Habumuremyi avuga ko gukorana na Equity Bank bizamufasha gutera imbere kuko ateganya gusaba inguzanyo zo gushora ku kazi asanzwe akora ko gutaka mu bukwe. Habumuremyi asaba ko serivisi nziza yijejwe mu magambo yazaba no mu bikorwa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndifuza ko mwajya munyoherereza mesage igihe konte yanjye igezeho amafaranga murakoze

ingabire betty yanditse ku itariki ya: 4-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka