Akarere ka Bugesera karateganya kwinjiza miliyoni 650 z’imisoro umwaka utaha

Akarere ka Bugesera karateganya kwinjiza amafaranga miliyoni 650 z’imisoro mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2012/2013, mu gihe uyu mwaka uzarangira hinjiye miliyoni 530.

Ibi byavugiwe mu nama yahuje abayobozi mu nzego z’ibanze, iz’umutekano n’abakozi bashinzwe ibijyanye n’imisoro mu karere ka Bugesera, tariki 23/05/2012, baganira ku ngamba zafatwa ku bijyanye no kwinjiza imisoro n’amahoro.

Zimwe muri izo ngamba ni ukunoza imikoranire hagati y’inzego n’abaturage mu kurwanya magendu, gutunganya amasoko no kunoza imisoreshereze; nk’uko bitangazwa na Mpambara Benoit umuyobozi w’ishami ry’imari mu karere ka Bugesera.

Inama ivuga ku misoro mu karere ka Bugesera yitabiriwe n'abantu batandukanye bakorera muri ako karere.
Inama ivuga ku misoro mu karere ka Bugesera yitabiriwe n’abantu batandukanye bakorera muri ako karere.

Birasaba ingamba zitajenjetse nko gucungira hafi iyinjizwa rya magendu yambukira ku mipaka, na yo ubwayo ikiri inzitizi ku ruhande rw’u Rwanda n’u Burundi, kuzitira amasoko y’amatungo kuko akenshi beneyo bataha badasoze no kuzamura umubare w’abacuruzi bakajya muri TVA kuko ari bwo basora amafaranga yisumbuyeho; nk’uko umuyobozi w’ishami ry’imari mu karere ka Bugesera yakomeje abisobanura.

Nk’uko byagaragajwe n’uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro mu ntara y’i Burasirazuba, Karasira Erneste, ngo byagaragaye ko akenshi inzoga nka Amstel arizo zikunze kwinjira mu buryo bwa magendu zikaba zikubye inshuro 5 izisora.

Muyengeza Jean de Dieu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye uhana imbibe n’u Burundi ukaba ushobora kuba wakwambukiramo ibicuruzwa bidasoze yavuze ko nyuma y’iyi nama asanze hakwiye ubufatanye bw’inzego.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka