Kubaka parikingi nshya yo mu mujyi wa Kigali bigiye gusubukurwa

Imirimo yo kubaka parikingi nshya yo mujyi yo mujyi wa Kigali yari yarahagaze igiye gusubukurwa nyuma yo kuvugurura igishushanyo mbonera cyayo kikajyana n’icyo Umujyi wa Kigali uteganya.

Iyi parikingi izaba inashamikiyeho amazu y’ubucuruzi yagiye idindizwa kuko igishushanyo cyayo kitari kiberanye n’icy’umujyi wa Kigali; nk’uko byatangajwe na Hatari Sekoko, umwe mu bashoramari bubakisha iyo parikingi.

Kompanyi yitwa Down Town ihuriwemo na Sekoko n’abandi bashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye, yiyemeje kubaka parikingi igezweho izaba irimo ibikorwa byinshi, birimo amahoteli, amaduka n’aho imodoka ziruhukira. Imirimo yo kubaka iyo parikingi izatwara imyaka igera kuri irindwi.

Mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro isubukurwa ry’iyo mirimo cyabaye kuri uyu wa kane tariki 10/05/2012, Sekoko yatangaje ko ihagarara ry’iyo mirimo guhera muri 2008 ritatewe n’ubushobozi bucye nk’uko hari ababyibazaga.

Sekoko ati: “Ntitwigeze duhagarara kubera ikibazo cy’amafaranga, twahagaze kubera guhuza n’igishushanyo mbonera cy’mujyi wa Kigali cyagiyeho mu 2008. Habayeho gusubiramo inyigo”.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, asuhuzanya n'umwe mu bashoramari bazubaka parikingi mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, asuhuzanya n’umwe mu bashoramari bazubaka parikingi mu mujyi wa Kigali.

Fidel Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yatangaje ko iyubakwa ry’iyi parikingi rije kunganira izindi zamaze kugeraho, ritaje gukuraho izariho, ndetse ngo hazanashyirwaho izindi uko umujyi waguka.

Ati “Iyi Parikingi ntije gusimbura ahari hasanzwe hahagarara imodoka, nta nubwo haje gusimbura gare kuko gare izwi mu mujyi wa Kigali ari iya Nyabugogo”.

Biteganyijwe ko uhereye igihe imirimo izatangirira gukorwaho mu cyumweru gitaha, nyuma y’amezi atandatu umuhanda na parikingi bizaba byuzuye, naho nyuma y’umwaka hakaba huzuye amazu yakorerwamo amaduka n’ubwiherero.

Ibindi bice bizakomeza kugeza mu myaka irindwi; icyo gice kizaba kirimo buri kimwe umugenzi yakwifashisha kugera no ku mahoteli akomeye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka