Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, tariki 05/01/2012, yemeje ivugururwa ry’ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka 2011/2012 iva ku mafaranga miliyari 1176 na miliyoni 251, ibihumbi 388 n’amafaranga 145 igera ku mafaranga miliyari 1194 na miliyoni 160, ibihumbi 793 n’amafaranga (…)
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza n’ubw’akagari ka Rwimishinya muri uwo murenge btibuvuga rumwe ku kibazo abaturage b’ako kagari bafite cyo kugezwaho amashanyarazi.
Mu rugendo shuri rw’iminsi ine barimo mu Rwanda mu rwego rwo kwiga uko u Rwanda rwateye imbere nyuma ya Jenoside, uyu munsi abanyeshuri bo muri kaminuza ya Wharton yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basuye ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB).
Ntawiheba Jean Baptiste utuye mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Nyagatare aratangaza ko atigeze yicuza kuba yarimutse mu mujyi wa Nyagatare yakoreragamo ubucuruzi bwa butiki agasubira muri centre ya Rukomo ifatwa nk’aho ari icyaro kuko ngo umurimo wo gusudira ahakorera umuha umusaruro ukubye kabiri uwo yakuraga mu bucuruzi.
Sosiyete y’indege yo mu gihugu cya Qatar, Qatar Airways, guhera muri Werurwe 2012 izatangira ingendo zayo zerekeza i Kigali inyuze mu gihugu cya Uganda.
Mu nama yabaye tariki 29/12/2011, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwasabye abaturage bafite amazu akodeshwa mu mujyi wa Nyagatare kwishyura imisoro ku nyungu y’ubukode bitarenze tariki 02/01/2012 bitaba ibyo amazu yabo agafungwa cyangwa agatezwa cyamunara.
Imiryango 35 y’abatishoboye yo mu karere ka Nyabihu bafite abana b’imfubyi barera bahawe inka 35 mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene no kurera abo bana.
Tariki 27/12/2011, akarere ka Rubavu kamurikiye abaturage ibikorwa by’amajyambere biri gukorwa muri ako karere kugira ngo bagire uruhare rwo kubibungabunga no kubikoresha neza nibyuzura.
Abayabozi batandukanye barimo minisitiri w’urubyiruko ndetse n’uw’umuco na siporo, baratangazako bishimiye ibikorwa by’urubyiruko rw’iga imyuga Iwawa.
Abatishoboye bo mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kinini mu murenge wa Rusiga, akarere ka Rulindo, bahawe ibyuzi bibiri byo kororeramo amafi mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro umushinga w’ubworozi bw’inkoko watwaye amafaranga miliyoni 15 mu mudugudu w’Icyizere, umurenge wa Musambira, akarere ka Kamonyi, tariki 22/12/2011,Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) Gatete Claver yifuje ko habaho ubufatanye mu bikorwa byo gufasha abatishoboye kugira ngo bigere ku bantu (…)
Isyirahamwe ry’abagore b’abakirisitukazi mu Rwanda (Young Women’s Christian Association of Rwanda [YWCA]) ryiyemeje kuzamura no guhindura imyumvire igaragara ku basigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda.
Mu Karere ka Huye, ejo, hasojwe amahugurwa yo gusobanurira abafite aho bahuriye n’iterambere ry’intara y’Amajyepfo ibijyanye n’imikorere y’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF).
Kabarisa Asumani ufite imyaka 24 yatomboye laptop ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 450 na modem muri tombola yitwa “IZIHIZE NA MTN” ya sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda.
Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yasabye ababyeyi bo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza kutajyana abana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahubwo bakabohereza mu ishuri.
Tariki 25/11/2011, minisiteri y’ubucuruzi n’inganda niyo yari itahiwe kwitaba inteko ngo isobanure uko yakoresheje umutungo wa Leta mu buryo budasobanutse. MINICOM irashinjwa litiro za essence zigera kuri miliyoni ebyiri, n’itangwa ry’akazi n’amasoko mu buryo budafututse.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi ifatanyije n’indi miryango nka Cladho, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 ugushyingo 2011, bashyize ahagaragara agatabo kagiye gukwirakwizwa mu midugudu yose hagamijwe gufasha abaturage gusobanukirwa n’imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2011/2012.
Ihuriro nyafurika rihuza ibigo n’amabanki bitsura amajyambere ryashyize banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) ku mwanya wa gatatu w’aya mabanki muri Afurika mu gukora neza no gutanza serivisi nziza.
Intumwa y’umuryango w’abibumbye mu Rwanda ivuga ko hakoreshejwe imibare ishaje mu gukora icyegeranyo cy’iterambere ry’abaturage mu Rwanda mu mwaka wa 2011.
Abaturage 140 bo mu murenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo bahawe ihene 140 za kijyambere zikamwa zifite agaciro k’amafaranga 3.535.000 zatanzwe na minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi ifatanyije n’umuryango mpuzamahanga wita ku bimuka no gufasha abatishoboye (international organization for Migration).
Ubwo yasuraga u rwanda mu minsi ishize, umunyamakuru Nick Aster wandikira urubuga rwa internet www.gawker.com rwo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangajwe n’uko yabonye u Rwanda.
Nyuma yo kubona ko abantu banyura mu karere ka Ngororero bagira ikibazo cyo kubona aho barara, ubuyobozi bw’ako karere bwafashe icyemezo cyo kubaka ahantu hagari (centre d’acuiel) hazajya hacumbikwa n’abashaka kukarara ku bushake bwabo cyangwa biturutse ku mpamvu z’akazi n’ingendo.
Nyuma yo kuvugurura isoko, inyubako ya banki y’abaturage n’andi mazu atandukanye, ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa Huye birakomeje.
Mu rwego rwo kugabanya akajagari kaboneka mu mwuga w’ubushoferi, minisiteri y’ibikorwa remezo imaze gukora inyigo ikubiyemo amategeko agenga abakora uwo mwuga.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Louis Rwagaju aravuga ko Sacco Umurenge wa Mayange iza ku isonga mu gukora neza mu karere ayoboye.
Nk’uko tubisanga mu itegeko rigenga umuganda mu Rwanda No53/2007 ryo kuwa 17/11/2007 umuganda ni uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga z’abantu benshi kugirango bagere ku gikorwa bahuriyeho gifitiye igihugu akamaro. Umuganda ugamije kandi guteza imbere ibikorwa by’amajyambere mu rwego rwo kunganira ingengo y’imari y’Igihugu no (…)
Umwuga w’ubugeni n’ubukorikori wakuye abagize Unique décor mu bushomeri. Nyuma yo kubura akazi bakoresheje umutwe wabo ubu bageze ku rwego rwo gutanga akazi.
Kubera umukamo w’inka eshatu gusa yoroye umuhinzi mworozi, Etienne Kaberuka wo mu Ntara y’Iburasirazuba, atangaza ko yari umukene none magingo aya asigaye abona amafaranga aruta umushahara wa benshi mu barangije za Kaminuza kandi atarigeze yiga ayo mashuli