Imodoka zitwara abagenzi mu muyji wa Kigali ntizemerewe gutinda ku cyapa cy’abagenzi

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali burasaba abagenzi batega imodoka mu mujyi wa Kigali, kujya bahwitura abashoferi batinda ku byapa bashyiramo cyangwa bakuramo abagenzi, kuko binyuranyije n’amabwiriza agenda ingendo mu Mujyi.

Ubuyobozi bw’umuyji wa Kigali bwaciye guparika igihe kirekire ku byapa abagenzi bategeraho imodoka mu mujyi, mu rwego rwo kubahiriza gahunda yo gushyiraho ingendo zidahagarara mu mujyi (circulation continue).

Urugero ni nk’imodoka iba igomba kuva Kimironko igakatira kuri CHUK cyangwa igakomeza i Nyamirambo, ikaza gusubira Kimironko ntaho itegereje abagenzi uretse gukuramo bamwe ishyiramo abandi.

Nubwo benshi mu bagenzi bajya binubira ko batinzwa n’izo modoka, usanga n’ubundi batanazi ko ari amakosa ababatwaye bakora. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, arasaba abagenzi nabo kujya bibutsa abashoferi ko bakora amakosa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 10/05/2012 mu muhango wo gutangiza imirimo yo kubaka parikingi nshya mu mujyi wa Kigali, izubakwa ahahoze Burigade ya Muhima.

Yagize ati: “Bisi zihagarara ku cyapa zigateregereza ziba zikora amakosa. Ba nyiri kompanyi n’abagenzi baba bakwiye gukebura abashoferi”.

Nubwo iyo gahunda yo gukora ingendo zidahagarara mu Mujyi wa Kigali itaramenyerwa neza, nimara gushyirwa mu buryo bizatuma ingendo zikorwa amasaha 24; nk’uko umuyobozi w’umujyi wa Kigali yabitangaje.

Ndayisaba avuga ko iyubakwa rya parikingi ndetse n’imodoka nshya zabugenewe zikomeza gutumizwa hanze, biri muri bimwe mu bizatuma gahunda yo gukora ingendo amasaha 24 ijya mu ngiro.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka