Minisiteri y’ibikorwa remezo yasuye umuhanda Buhinga-Tyazo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Nzahabwanimana Alex, tariki 04/05/2012, yasuye ibikorwa byo gukora umuhanda Buhinga-Tyazo mu karere ka Nyamasheke maze abaturage bamutangariza ibyishimo bafite kubera uwo muhanda.

Nzahabwanimana yaganiriye n’abaturage bo mu mirenge itatu inyurwamo n’uyu muhanda ariyo Bushekeri, Kagano na Kanjongo, maze bamutangariza ko bashimishijwe no kuba Perezida Kagame yarubahirije ibyo yabasezeranije akawubakorera.

Nk’uko abo baturage babivuze, ngo uyu muhanda bawutezeho byinshi birimo kubahuza n’utundi turere, ndetse no kwihutisha iterambere mu bukungu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yarasuye uyu muhanda w’ibirometero bigera kuri 22 ari kumwe na sosiyete ikora uyu muhanda “société nationale chinoise des travaux de ponts et chaussés”. Yasabye abaturage kudatura muri metero 22 uvuye ku muhanda, anabasaba kujya bakurikiza amabwiriza n’itegeko bya Leta rigenga imiturire.

Igice cy'umuhanda kirimo gukorwa gifite kilometero 22
Igice cy’umuhanda kirimo gukorwa gifite kilometero 22

Abo baturage bagaragaje ko hari abatishyuwe ahagiye hanyuzwa uyu muhanda kandi hari harimo imyaka yabo. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yababwiye ko ibyo bizakorerwa raporo maze Leta ikazabishyura, anashima ko hatagaragaye ibibazo byinshi mu kwimura abaturage.

Biteganyijwe ko umuhanda uva mu karere ka Rubavu ugaca Karongi ukagera Rusizi wose uzakorwa ugahuzwa n’undi uturuka mu gihugu cy’u Burundi ariko imirimo yo kuwukora izakorwa mu byiciro.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka