Ibihugu byo mu karere birasangira ubunararibonye ku iterambere ry’imishinga

Ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba hamwe na Sudani bitaraniye i Kigali mu nama bihererekanya ubunararibonye n’imbogamizi bihura nazo mu guteza imbere ishoramari n’imishinga.

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 16/05/2012, yahuje ibi bihugu mu rwego rwo kubifasha kureba uko byahurira ku mahame anoze y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Francois Kanimba yavuze ko n’ubwo hari byinshi u Rwanda rwagezeho mu karere ndetse no ku isi, nk’uko za raporo zibigaragaza, hari ahandi bigaragara ko rwasigaye inyuma.

Yatanze urugero ati: “Nko gutangiza ubucuruzi (business) mu Rwanda bisaba amasaha atandatu kugira ngo uyandikishe, u Rwanda ruri ku mwanya wa munani ku isi. Hanyuma ku mishinga mito usanga hakiri imbogamizi ko kutiyandikisha muri RDB”.

Ku kibazo cy’icyo u Rwanda ruzakura muri iyi nama, Minisitiri Kanimba yasubije ko icy’ingenzi ari uko Leta yahora igirana ibiganiro bihoraho n’urwego rw’abikorera, kugira ngo ishobore gushyiraho imirongo ihamye yorohereza abashoramari.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) gitangaza ko mu myaka itanu ishize umubare w’abashoramari baza mu Rwanda wavuye kuri 16% ukagera hafi kuri 23%.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya kane izaba n’umwanya mwiza wo gushishikariza ibihugu bihuriye muri EAC gukuraho imbogamizi zigaragara ku mipaka; nk’uko Minisitiri Kanimba yakomeje abitangaza.

Iyi nama yateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ku bufatanye n’ikigo gishamikiye kuri Banki y’Isi gishinzwe kugira inama imishinga mito cyitwa IFC (International Finace Coorporation).

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka