U Rwanda rurateganya gukoresha ingengo y’imari ya tiriyali imwe na miliyoni 374 umwaka utaha

U Rwanda ruzakoresha ingengo y’imari ya tiriyali imwe na miliyoni 374 mu mwaka utaha wa 2012/2013, nk’uko bigaragara mu mbanzirizamushinga yayo yamurikiwe Inteko Ishingamategeko imitwe yombi.

Ku gicamutsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 21/05/2012, ubwo yamurikiraga Abadepite n’Abasenateri imbanzirizamushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa,yatangaje ko ingingo y’imari y’umwaka 2012/2013 yiyongereyeho miliyari 182 ugereranyije n’iy’uyu mwaka.

Minisitiri Rwangombwa yatangaje ko ayo mafaranga azaturuka mu misoro izatanga miliyari zigera kuri 600, n’impano zituruka mu mahanga nazo zikongeraho miliyari 540.

U Rwanda kandi rurateganya gufata inguzanyo zigera kuri miliyari 12 azaturuka imbere mu gihugu n’izindi miliyoni 134 zizaturuka hanze, mu rwego rwo kuziba icyuho cya miliyari 32 zibura kugira ngo ingengo y’imari yagenwe yuzure.

Minisitiri Rwangombwa yanasobanuye uko ayo mafaranga yagiye agabanywa hakurikijwe ibice by’ingenzi. Ibikorwa remezo n’ubwikorezi bizakoresha agera kuri miliyari 3612, ibikorwa by’ubuhinzi n’inganda bikazakoresha miliyari 344,2.

Ibikorwa b’iterambere ry’abaturage, nk’urubyiruko, umuco na siporo byo byagenewe miliyari 32,7, mu gihe imiyoborere myiza yo yagenewe miliyari 372.

Iyi ngingo y’imari kandi yakozwe hakurikijwe imirongo migari u Rwanda rwiyemeje kugenderaho igamije kugabanya ubukene, nka gahunda yo kurwanya ubukene (EDPRS), intego z’ikinyagihumbi (MDGs) n’icyerekezo 2020.

Minisitiri Rwangombwa yamaze impungenge abadepite, ababwira ko hari gahunda zashyizweho zigamije gukomeza kongera ubukungu no kugabanya guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda.

Nubwo ubukungu bw’isi bwakomeje kuzahara, umwaka wa 2012/2013 buzazamuka kugera ku kigero cya 7,2%, ugereranyije na 8,2% muri 2011/2012; nk’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigembi yabisobanuriye Abadepite n’Abasenateri.

Naho ku guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda, yatangaje ko umwaka utaha bateganya ko bitazarenza 7,5%, ugereranyije na 8,5 byabonetse muri 2011/2012.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka