Imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru igiye kongerwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwishingizi (Rwanda Social Security Board) kirashaka ko imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru mu Rwanda yongerwa igashyirwa kuri 60.

Umushinga w’itegeko rishya rigenga imyaka y’izabukuru ryagejejwe imbere y’inteko Nshingamategeko kugira ngo rigibweho impaka hanyuma mu mpera z’umwka wa 2012 ryemezwe.

Itegeko rishya rigenga imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru kandi rizahindura uko amafaranga y’izabukuru atangwa. Hazashyirwaho amafaranga ntarengwa azajya ahabwa abari mu zabukuru kubera ko uko bimeze ubu umuntu ahabwa amafaranga y’izabukuru hakurikijwe umushahara yahembwaga ugasanga harimo ubusumbane.

Itegeko kandi rizahindura imikorere y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwishingizi. Abakozi bazajya batanga imisanzu y’ubwishingizi byo mu zabukuru (retirement) cyangwa sa banizigamire ku kintu runaka nko kwishyurira abana amashuri cyangwa kugura inzu kandi bahabwe inyungu ku misanzu bazaba bizigamiye.

Umusanzu utangwa ku myaka y’izabukuru mu Rwanda ugeze ku mafaranga 6% mu gihe abageze mu gihe cy’izabikuru baba bishyuye 30% by’umushahara wabo.

Umwaka ushize wa 2011 ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwishingizi (RSSB) cyatanze amafaranga ahabwa abari mu zabukuru miliyoni imwe n’igice y’amadolari y’Amerika mu gihe cyinjije miliyoni 70 y’amadolari y’Amerika yinjijwe n’abanyamuryango bagera ku bihumbi 40 bangana na 8% by’abakozi mu Rwanda batarafata ikiruhuko cy’izabukuru.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru The East African, umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwishingizi, Ramba Africa, yagize ati: “Turashaka ko imyaka y’izabukuru yiyongera kuko icyizere cyo kubaho mu Rwanda nacyo cyiyongereye.
Baramutse bagiye mu kirihuko cy’izabukuru bakiri bato twabatakazaho amafaranga menshi”.

Ramba avuga ko icyizere cyo kubaho mu Rwanda kigeze ku myaka 55 kivuye ku myaka 44. Yongeye agira ati: “ Abajya mu kirihuko cy’izabukuru bariyongera ariko imisanzu batanga aracyari hasi niyo mpamvu tugomba guhindura uburyo bw’imikorere”.

U Rwanda rutandukanye ku mikorere n’ibindi bihugu nka Uganda, Kenya na Tanzaniya aho usanga imisanzu yatanzwe muri ibyo bihugu ibyara inyungu.

Abagize societe civile bagaragaza impungenge zabo bavuga ko kongera imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru bizatuma abantu bashaje baguma mu kazi maze 54% by’abaturage b’u Rwanda bari munsi y’imyaka 19 bakabura uko binjira mu kazi. Ubu ikiruhuko cy’izabukuru gitangwa ku myaka 55.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mwe muvuga ngo abasaza nibo barwanira amasambu ndabasetse cyane biragaragarako mukiri abana koko kuba kugezubu mutaramenya akamaro k’ukubutaka mwe mwivugisha mutyo se mwaba muzi kugeza ubungubu igice cyabanyarwanda gitunzwe nubutaka. uko kingana? naho inteko nayo nishyire mugaciro irebe igikwiye ntahazagire uhahombera yaba leta cyangwa umukozi naho politike yokwihangira imirimo nayo nitezwe imbere kandi urwo rubyiruko rubifashwemo.

gasabo yanditse ku itariki ya: 21-05-2012  →  Musubize

Abasaza ko mbona mubikomye da!!!Ariko byo urubyiruko nitwe tuhababarira !!!!!!! muransejeje cyane ngo abasaza nibo bakunda kurwanira amasambu ko baba bashaje se baba bashaka ayo kuzamaza iki ko nta kabaraga baba basigaranye

Birasekeje cyane MAN

yanditse ku itariki ya: 14-05-2012  →  Musubize

Kujya mu kiruhuruko k’izabukuru ku myaka 55 nibura byatumaga abasaza n’abakecuru batanga imyanya mu kazi ku rubyiruko, kandi byari byiza kuko n’ubundi kuri iriya myaka umuntu aba amaze kugira ibikorwa byatuma ashobora kwicara bikamutunga kandi nta n’imihangayiko aba agifite yo kurihira abana amashuri n’ibindi bibazo bijyanye no kurera abana kuko nabo baba bamaze gukura bashoboye kwirwanaho. Naho urubyiruko rukeneye akazi ntiruzajya rukabona mu gihe abantu bakuze batazatanga imyanya kandi urubyiruko ari rwo ruba rukeneye kubaka urugo, kurera abana baba bari kubyara no kwiteza imbere mu buzima bwose ruba rufite imbere. Ba nyakubahwa ba depite mukwiye kwirengagiza imyaka mufite mutsimbabara kuri iri tegeko ryo kugeza ku myaka 60, ahubwo mukazirikana ko mu bibazo bikomereye urubyiruko ari ubushomeri, mukemera ko abantu bagejeje ku myaka 55 batanga imyanya mu kazi ku rubyiruko.

yanditse ku itariki ya: 14-05-2012  →  Musubize

ahubwo nibagabanye bajye bakijyamo ku myaka 50 natwe baduhe akazi ibyo byo kwigundiriza mu mirimo wapi ubwo ni abo basaza batanze ibyo bitekerezo nta kuntu batabyigundirizaho muzarebe ukuntu ari nabo bakunda kurwanira amasambu

aimablus yanditse ku itariki ya: 13-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka