Mu rwego rwo kugabanya akajagari kaboneka mu mwuga w’ubushoferi, minisiteri y’ibikorwa remezo imaze gukora inyigo ikubiyemo amategeko agenga abakora uwo mwuga.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Louis Rwagaju aravuga ko Sacco Umurenge wa Mayange iza ku isonga mu gukora neza mu karere ayoboye.
Nk’uko tubisanga mu itegeko rigenga umuganda mu Rwanda No53/2007 ryo kuwa 17/11/2007 umuganda ni uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga z’abantu benshi kugirango bagere ku gikorwa bahuriyeho gifitiye igihugu akamaro. Umuganda ugamije kandi guteza imbere ibikorwa by’amajyambere mu rwego rwo kunganira ingengo y’imari y’Igihugu no (…)
Umwuga w’ubugeni n’ubukorikori wakuye abagize Unique décor mu bushomeri. Nyuma yo kubura akazi bakoresheje umutwe wabo ubu bageze ku rwego rwo gutanga akazi.
Kubera umukamo w’inka eshatu gusa yoroye umuhinzi mworozi, Etienne Kaberuka wo mu Ntara y’Iburasirazuba, atangaza ko yari umukene none magingo aya asigaye abona amafaranga aruta umushahara wa benshi mu barangije za Kaminuza kandi atarigeze yiga ayo mashuli