Abubaka urugomero rwa Gashashi barasabwa kwihutisha imirimo

Minisitiri w’Intebe, Dr Habumuremyi Pierre Damien, arasaba ko imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Gashashi ruri mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro yakwihutishwa abaturage bakabona umuriro w’amashanyarazi vuba.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangarije mu karere ka Rutsiro kuwa kabiri taliki 15/05/2012, nyuma yo gusura urwo rugomero.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe mu karere ka Rutsiro rwari mu rwego rwo kureba aho imirimo yo kubaka urugomero rwa Gashashi rugeze, nyuma y’imyaka igera kuri ine ruhagaze, kubera ko rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo kurwubaka ukomoka muri Sri Lanka atubahirije ibyari bikubiye mu masezerano.

Minisitiri w'Intebe asobanurirwa aho imirimo yo kubaka urugomero rwa Gashashi igeze.
Minisitiri w’Intebe asobanurirwa aho imirimo yo kubaka urugomero rwa Gashashi igeze.

Nyuma yo gusura uru rugomero, Minisitiri w’Intebe yabajije impamvu imirimo yo kurwubaka yadindiye, agereranyije n’urugomero rwa Nyabahanga yari avuye gusura mu karere ka Karongi. Yasubijwe ko impamvu nyamukuru yatumye imirimo itihuta, aruko ngo uburyo uwatangiye kubaka uru rugomero, bugoranye kuburyo abari kurwubaka ubu bibagora, gusa ngo bari gukora ibishoboka byose kugira ngo imirimo yo kurwubaka yihutishwe.

Dixiang Xiong, uhagarariye sosiyete y’Abashinwa yubaka rugomero rwa Gashashi avuga ko kurangiza kubaka urwo rugomero bishobora kuzafata amezi agera ku icyenda kubera ko gusenya iby’uwambere yubatse nabyo biri kubagora.

Ku kibazo cy’amazi make ashobora kuba adahagije kugirango, kilowati 200 ziteganyijwe ziboneke, sosiyete MST ikora urwo rugomero yasubijeko icyo kibazo bagikemuye ku buryo nta mpungenge kizatera.

Amazi y'umugezi wa Gashahi azabyazwa kilowatt 200 z'amashanyarazi.
Amazi y’umugezi wa Gashahi azabyazwa kilowatt 200 z’amashanyarazi.

Umushinga wo gutanga amashanyarazi ku baturage ni umushinga ufite ibice bitandatu ukaba uri gukorerwa mu turere twa Gakenke, Rutsiro, Nyaruguru, Karongi, Burera na Nyamasheke.

Urugomero rwa Gashashi ruri kubakwa ku mugezi wa Gashashi, ugabanya imirenge ya Kivumu na Kigeyo, rukazatwara amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 260 y’amadorari y’Amerika.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka