Abaguriwe ubutaka bazajya bagenerwa igice ku magorofa azubakwa mu bibanza byabo
Mu rwego rwo kurondereza ubutaka, abaturage bafite ubutaka mu mujyi cyangwa ahandi hose mu gihugu bazajya bagurirwa bazajya bafashwa kugira inzu muri ibyo bibanza; nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’Imiturire.
Ubwo komisisyo y’abadepite ishinzwe ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije yasuraga bimwe mu bikorwa by’imiturire biri mu mujyi wa Kigali, tariki 30/04/2012, umukozi w’iki kigo yatangaje ko ibyari bimenyerewe ko uguze yimura abo aguriye bigiye guhinduka akajya ahubakirwa.
Ati: “uko iterambere rigenda riza aba bantu ryagombye kuba aribo rigiraho ingaruka nziza kuruta kubimura bakabisa rya terambere. Kubera ko dushaka kurondereza ubutaka dukangurira abantu kubaka tujya hejuru, wa muturage akagira icyo agenerwa mu butaka bwe bwose muri iyo nyubako”.
Bimwe mu bikorwa basuye harimo umwanya wahariwe ibikorwa by’ubucuruzi uherereye i Nyandungu, aho basobanuriwe aho gahunda yo kwimura zimwe mu nganda zikiri i Gikondo igeze.
Banasuye kandi ibice binyuranye b’umujyi wa Kigali nka Kimicanga n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imishinga y’ububatsi (One Stop Center).
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iki gitekerezo ndagishimye cyane,bizatuma nabandi bemera ko abafite ubushobozi babagurira bityo hakajya inzu zijyanye nigihe.
Uwazanye iki gitekerezo ni uwo gushimwa kdi ndumva namushyira mubahanga udushya akomeze arebe nibindi byateza abantu imbere.
Ikindi ni uko ibintu byokubaka inzu imwe nigipangu mu Rwanda bikwiye kuvaho,kuko buriya ni ukwangiza ubutaka,reba kigali yose ni ibipangu,noneho buri munyarwanda yubatse igipangu ubutaka bwashira,ababishinzwe babitekerezeho nibidahagarara tuzisanga igihugu cyose ari amazu.Murakoze
none se ubutaka buracyari ubw’umuturage cg n’ubwa leta mudusobanurire