Imirwano irimo kubera muri Sudani guhera ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, hagati y’abasirikare bashyigikiye Abdel Fattah al-Burhan n’abo mu mutwe wa ‘Rapid Support Forces (RSF)’ bayobowe na General Mohamed Hamdan Dagalo bakunze kwita Hemedti, imaze kugwamo abasivili bagera ku 100 n’abandi benshi bakomeretse.
Abantu bane bahitanywe n’amasasu yarashwe mu kivunge mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuka muri Leta ya Alabama muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, abandi 28 barakomeretse, bamwe muri bo bakaba bamerewe nabi.
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye gukurikirana mu nkiko uwahoze ari umunyamategeko we, Michael Cohen, aho avuga ko agomba kumwishyura Miliyoni 500 z’Amadolari ya Amerika.
Muri Koreya y’Epfo, ababyaye bahabwa 10.500$ nk’inkunga, mu rwego rwo gushishikariza abanyekoreya kubyara, mu gihe inzobere zikavuga ko ayo mafaranga adahagije mu gukemura ikibazo cy’uburumbuke, cyangwa se kororoka kiri muri icyo gihugu.
Leta ya Kiyisilamu yigambye ko ariyo yagize uruhare mu gitero cyahitanye abantu 20, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).
Muri Kenya, umugore utwite witwa Sabina Mwamidi n’abana be batatu, biravugwa ko bapfuye nyuma y’uko inzu babagamo itwawe n’imyuzure, ahitwa Mwatate muri icyo gihugu.
Incamake y’amateka ya minisitiri w’umutekano mu Bwongereza Suella Braverman wagize isabukuru kuri uyu wa mbere tariki 03 Mata.
Mu gihugu cya Tanzania, ahitwa Arusha, abantu babiri barimo umuvuzi gakondo witwa Mbwana Makamba, bahanishijwe igihano cyo kwicwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umwana w’imyaka ine, witwa Samira Said, nyuma bakamuca imyanya ndangagitsina ye bakayijyana.
Inteko Ishinga Amategeko yo muri Ghana yavuguruye zimwe mu ngingo zo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cyo mu 1960, ingingo zavuguruwe zikaba ari izateganyaga ko kugerageza kwiyahura ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Bamwe mu Banya-Vietnam, ngo batekereza ko ibituruka ku magufa y’injangwe bivura indwara zitandukanye, zirimo Asima n’indwara z’amagufa.
Umushumba wa Kiriziya Gatorika ku Isi, Papa Francis, yajyanywe mu bitaro kubera uburwayi yagize mu myanya y’ubuhumekero.
Muri Amerika, abantu batandatu harimo abakuru batatu n’abana batatu, bishwe barashwe n’umugore winjiye mu ishuri.
Umuntu wa kabiri yaguye mu myigaragambyo ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, inzego z’ubuzima zikavuga ko imyirondoro ye itaramenyekana.
Abimukira bagera kuri 29 baturuka mu bihugu bitandakanye byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bapfuye barohamye.
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahamije ko kugeza ubu u Bushinwa butarohereza intwaro mu Burusiya, cyane ko icyo ari ikintu cyakunze kugaragazwa nk’igiteye impungenge ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Abagabo babiri, umwe w’imyaka 37 n’undi w’imyaka 43, byagaragaye ko babuze muri gereza, mu gihe barimo babara imfungwa ku buryo buhoraho, nyuma baza kumenya ko batorotse ndetse baranafatwa.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo mu biganiro yagiranye na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron byibanze ku gukomeza guteza imbere ururimi rw’igifaransa.
Uruzinduko rw’akazi Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yitegura kugirira mu Burusiya, ruzaba rugamije ubucuti, ubuhahirane n’amahoro, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin.
Inzego z’ubuzima za Tanzania zikomeje ubushakashatsi ku ndwara itaramenyekana, imaze guhitana abantu 5 abandi bakaba bari mu bitaro.
Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera, yatangaje icyunamo cy’ibyumweru bibiri cyo kunamira abantu 225, bishwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Freddy, uvanze n’imvura.
Umukobwa witwa Bushura Najjuko, ni umugeni waburiwe irengero mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, mu gihe yari asigaje iminsi ibiri ngo ashyingirwe.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika Antony Blinken, kuva tariki ya 15 Werurwe 2023 ari muri Ethiopia mu biganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi ndetse no kurebera hamwe uburyo barwanya imitwe yitwaje intwaro iri muri iki gihugu.
Abayobozi bo muri Afurika y’Epfo batangaje ko imyigaragambyo yatejwe n’abakozi bo mu mavuriro ya Leta, yagize ingaruka zikomeya ku bikorwa by’ubuvuzi mu bitaro binini byo muri icyo gihugu, bityo Urukiko rw’ubujurire rukaba rwategetse ko iyo myigaragambyo ihagarara.
Muri Kenya, ahitwa Homa Bay, umugabo witwa Dan Ouma w’imyaka 24, yakubiswe ikintu kiremereye mu mutwe bimuviramo urupfu, ubwo yarimo akiza umugabo mugenzi we wari urimo kurwana n’umugore we.
Inkubi y’umuyaga idasanzwe yiswe Freddy, yahitanye abasaga 100 muri Malawi no muri Mozambique, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’ibyo bihugu byombi.
Ibyari ibyishimo n’umunezero byari bigiye kurangirira mu marira, ariko Imana ikinga ukuboko, ubwo umukobwa yamiraga impeta yari yahishwe mu byo kurya bye, kugira ngo umusore bakundana aze kuyimutunguza, amasuba kuzamubera umugore. Ibyo byabereye muri Kenya ahitwa i Gongoni, Tana River County.
Ikirunga cya Nyamulagira giherereye muri Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru muri Congo, ku mugoroba tariki 13 Werurwe 2023 cyatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kuruka, abagituriye basabwa kuba maso.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 11 werurwe 2023, Abanyarwanda basaga 80, bahuriye mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, wateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo (Brazzaville), n’Abanyarwanda bahatuye.
Ku itariki ya 10 Werurwe 2023, Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal ifatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu n’inshuti z’u Rwanda, bizihije Umunsi Mpuzampahanga w’Abagore ukaba wiritabiriye n’abasaga 200.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi muri Mozambique bizihije isabukuru ya 35 ya RPF-Inkotanyi, ibirori byabereye muri Gloria hotel i Maputo byitabiriwe n’abanyamuryango n’inshuti zabo.