Tanzania yatangaje ko nta mafaranga igifite yo kwita ku mpunzi z’Abanyekongo

Igihugu cya Tanzania cyavuze ko ubwiyongere bw’impunzi za Repubulika Ihanarira Demukarasi ya Kongo (RDC) bumaze kurenga ubushobozi mu mafaranga yo kuzitaho, gisaba abafatanyabikorwa kubatera inkunga.

Ubuyobozi muri Tanzania bwatangaje ko bukeneye inkunga yo gukomeza kwita kuri izo mpunzi, nyuma y’itangazo ryatanzwe n’Umuryango Ushinzwe Ibiribwa ku Isi, rivuga ko ibiribwa wageneraga iki gihugu byo kwita ku mpunzi bizagabanuka kubera ibibazo by’ubukungu.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe serivisi z’impunzi muri Minisiteri ishinzwe Gahunda z’imbere mu Gihugu, Sudi Mwakibasi, yavuze ko iki gihugu gikeneye inkunga yihutirwa y’impunzi zaje mu nkambi za Nyarugusu, iherereye mu gace ka Kigoma.

Mwakibasi yatangaje ko muri uyu mwaka, Tanzania yakiriye impunzi zibarirwa mu bihumbi 11 zaturutse muri RDC, ariko ko nta nkunga yatanzwe n’abafatanyabikorwa mu kuzitaho.

Uyu muyobozi yongeyeho kandi ko kubura ubushobozi bw’amafaranga byakomye mu nkora itahuka ry’impunzi ku bushake, harimo iza RDC n’izo mu Burundi zari zisanzwe zihabwa ubushobozi bwo gusubira mu bihugu byazo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), rivuga ko rikeneye nibura miliyoni 700 z’Amadolari, nk’ingengo y’imari kugira ngo ribashe gushyigikira gahunda zaryo muri Tanzania.

Abayobozi ba Leta ya Tanzania bavuga ko impunzi z’Abanyekongo, zibarirwa mu magana batangiye kwinjira muri Tanzaniya gushaka ubuhungiro, zinyuze mu gace ka Kigoma no mu kiyaga cya Tanganyika zigakoresheje ubwato buto, hagati ya Nzeri 2022 na Mutarama 2023.

Izi mpunzi zahungaga intamabara iri mu Burasirazuba bwa DRC, hagati y’imitwe yitwaje intwaro na Leta. Abenshi muri bo bacumbikiwe mu nkambi y’impunzi ya Nyarugusu, hafi y’umupaka wa Tanzania na DRC.

Ikinymakuru The East African cyanditse ko ukwiyongera kw’impunzi ziva muri RDC, bibaye mu gihe ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zimaze igihe mu butumwa bwo kugarura amahora muri icyo gihugu, byemejwe ko zigiye kuhava, ibishobora guteza umutekeno muke kurushaho.

Tanzania ni kimwe mu bihugu byo mu karere bikunze kwakira impuzi nyinshi z’ibihugu bituranyi, zihunga ibibazo by’umutekano muke ahanini bishingiye ku mitwe yitwaje intwaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka