Guverinoma ya Burkina Faso yirukanye uwari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye (ONU) muri icyo gihugu cyugarijwe n’ibibazo by’imitwe y’iterabwoba. Guverinoma yasohoye itangazo itegeka Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abibumbye Barbara Manzi wakoreraga muri icyo gihugu, guhita akivamo byihutirwa nubwo nta bisobanuro bindi yahawe.
Muri Espagne, umugore yatsinzwe urubanza yari yarezemo sosiyete yamwirukanye ku kazi nyuma y’uko ashyize videwo ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘Tiktok’, imugaragaza abyina yunama, yongera yunamuka agamije gukurura abagabo ‘twerking videos’, kandi ari mu kiruhuko cyishyurwa n’iyo sosiyete, yaravuze ko arwaye umugongo bikomeye.
Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Thailand ziri mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro muri Sudani yepfo (UNMISS), n’umuryango wita ku buzima (SFH) muri icyo gihugu, bakoze ibikorwa byo kugeza ubuvuzi ku baturage batuye i Gudele mu mujyi wa Juba, bakora n’umuganda wibanze ku isuku.
Mu mujyi wa Toronto muri Canada, abakobwa 8 basagariye umugabo w’imyaka 59 bamujombagura ibintu bimuviramo urupfu, bakaba bamaze gutabwa muri yombi bakazagezwa mu rukiko tariki 29 Ukuboza 2022.
Guverinoma ya Gambia yatangaje ko tariki ya 21 Ukuboza 2022, yataye muri yombi abasirikare 4 ikaba igishakisha abandi 3 nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi buriho.
Muri Afghanistan, Leta y’Abatalibani yatangaje ko nta mugore cyangwa umukobwa wemerewe kwiga Kaminuza, ibyo bikaba bije nyuma y’uko abana b’abakabwa n’ubundi bari barabujijwe kwiga amashuri yisumbuye, ubu ngo bikaba bigenda bigaragara ko uburezi muri icyo gihugu bugenewe igitsina gabo gusa.
Abantu 5 bapfuye mu gihe abandi 9 bakomeretse nyuma yo kugwirwa n’inzu y’umuturirwa, ahitwa Moshi mu Ntara ya Kilimanjaro.
Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022, yatangaje ko ifite gahunda yo gushyiraho itsinda ry’abasirikare b’abaririmbyi n’abacuranzi, bagomba kujya kuzamura morali ya bagenzi babo bari ku rugamba muri Ukraine.
Muri Bénin, abana b’abakobwa ibihumbi 30 baturuka mu miryango ikennye batangiye gusaranganywa miliyari zisaga icyenda z’amafaranga y’ama CFA (9,000,000,000FCFA), muri gahunda igamije kubashishikariza kudata ishuri.
Muri Malaisie, hafi y’Umujyi wa Batang Kali, inkangu yishe abagera kuri 23 harimo n’abana 6, abandi 10 baburirwa irengero.
Mu gihugu cya Sudan bahaye igihano cyo gufungwa amezi atandatu umugore w’imyaka 20, kubera kumufata asomana n’umugabo utari uwe.
Abapfuye bari batuye mu midugudu ibiri yo mu gace gakennye cyane mu Burasirazuba bw’u Buhinde, aho gucuruza no kunywa inzoga zo mu bwoko bwa likeri (liquor) bibujijwe guhera mu 2016.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francisco arizihiza imyaka 53 ahawe ubupadiri.
Abantu bagera ku 120 bapfuye abandi barakomereka nyuma y’imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura idasanzwe, yaguye mu Murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa.
I Washington DC, ku mu goroba wa tariki 13 Ukuboza 2022, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, byibanze ku mubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Mozambique.
I Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), harabera inama ihuza icyo gihugu n’Umugabane wa Afurika, ikaba yaritabiriwe n’abayobozi b’ibihugu 49, aho mu bizaganirirwaho harimo umutekano, ubukungu, ubuzima, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.
Igisirikare cya Somalia gishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika yunze Ubumwe, cyashoboye kuvana abarwanyi ba al-shabab mu duce twa Galmudug na Hirshabelle, habarizwa uwo mujyi w’ingenzi wa Adan Yabal.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko udukingirizo tugiye kujya tuboneka ku buntu muri za farumasi, ku bantu bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25, kugira ngo bigabanye gutwara inda zitifuzwa mu rubyiruko.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nta terambere ryagerwaho mu gihe iteka hahora hasubirwamo ibintu bimwe gusa, kuko bituma hari byinshi by’ingenzi bitagerwaho.
Ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 61, umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Tanzania byari biteganyijwe kuzatwara agera ku 445.000 by’Amadolari ya Amerika, Perezida Samia Suluhu yarabihagaritse, ategeka ko iyo ngengo y’imari izakoreshwa mu kubaka inzu umunani abanyeshuri bararamo (dormitories), ku bigo by’amashuri abanza hirya no (…)
Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda yatangije gahunda yo guteza imbere Ubukungu bwisubira (Circular Economy) isaba abantu kugura ibyo bakeneye aho kugura ibirenze ibyo bakoresha, mu rwego rwo kwirinda kugwiza ibishingwe cyane cyane ibitabora.
Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona utarakiniwe igihe wabaye kuri uyu wa Kane. Ikipe ya APR FC yujuje imikino ine idatsinda nyuma yo kunganya AS Kigali 0-0.
Pedro Castillo wari Perezida wa Peru, yegujwe ku butegetsi aranafungwa nyuma y’uko agerageje gusesa inteko ishinga amategeko nk’uko byasobanuwe na Guverinoma y’icyo gihugu, ubu uwari Visi perezida we, Dina Boluarte akaba yahise arahirira kuba Perezida w’inzibacyuho.
Umunyabigwi mu bufindo butandukanye harimo no kumira inkota, ukomoka mu Mujyi wa San Diego muri Amerika Scott Nelson, bakunze kwita “Murrugan The Mystic,” ubu ari mu bitaro nyuma yo kugira impanuka agakomeretswa n’izo nkota ubwo yarimo yereka abantu ubufindo bwe.
Ubwo bwato buzana ifumbire y’u Burusiya muri Afurika, buzazana igice kimwe cy’ifumbire igera kuri Toni 260.000 ikorerwa mu Burusiya ariko ubu ikaba iri mu bubiko ku byambu byo mu Burayi.
Igice cya mbere cy’ingano zagombaga koherezwa muri Afurika ziturutse muri Ukraine, kuwa mbere cyageze Djibouti aho zigomba kuva zerekeza muri Ethiopia, muri gahunda ya Ukraine yo gutera inkunga ibihugu bimerewe nabi n’ibibura ry’ibiribwa.
Minisitiri w’uburezi mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko Leta igiye gutangira kwigisha mu ndimi zikoreshwa muri iki gihugu mu mashuri abanza, bagahagarika kwigisha mu cyongereza.
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ushinzwe imari n’imiyoborere, Hon. Dr. Mukabaramba Alvera n’intumwa ayoboye, basuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022, Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, yongeye gufungura ku mugaragaro icyambu cy’ubucuruzi cya Mocimboa da Praia nyuma y’imyaka irenga ibiri gifunzwe.
Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Malawi (The Anti-Corruption Bureau - ACB) rwatangaje ko hagati y’Ukwezi kwa Werurwe n’Ukwakira 2021, Saulos Klaus Chilima, yakiriye Amadolari agera ku bihumbi magana abiri na mirongo inani ($280.000) n’ibindi bintu bitavuzwe amazina yahawe n’umunyemari witwa Zuneth Sattar ukomoka muri (…)