Libya: Abantu 27 baguye mu mirwano

Abantu 27 baguye mu mirwano yabereye i Tripoli muri Libya, mu gihe abandi 106 ari bo bakomeretse. Ni imirwano yatangiye nyuma y’uko Colonel Mahmoud Hamza, uyobora Brigade ya 444, atawe muri yombi bikozwe n’ingabo zihariye za Radaa ‘la Force al-Radaa’.

Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘France Info’, ivuga ko uwo mubare w’abaguye muri iyo mirwano ari agateganyo, kuko ushobora kwiyongera.

Imirwano yahuje imitwe y’ingabo ibiri ikomeye muri Libya, ikabera mu Mujyepfo y’u Burasirazuba bw’Umujyi wa Tripoli, kugeza ubu ngo imaze kugwamo abantu 27 mu gihe abandi 106 bakomeretse, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cyita ku barwayi b’indembe (Centre de médecine d’urgence), kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023.

Icyo kigo kandi cyanatangaje ko hari imiryango 234, yamaze kuvanwa muri ako gace irahungishwa ndetse n’abaganga n’abaforomo benshi barimo n’abanyamahanga, bari baheze mu gace karimo kuberamo intambara, guhera mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 13 Kanama 2023.

Ibitaro bitatu byo mu gice cy’icyaro ndetse n’imodoka z’imbangukiragutabara, zasabwe gutwara inkomere ndetse no guhungisha abasivili bakajyanwa mu duce turimo umutekano.

Kugeza ubu ngo imirwano irasa n’aho yahagaze, nyuma y’uko yari yatangiye mu ijoro ku wa mbere, biturutse ku itabwa muri yombi rya Colonel Mahmoud Hamza, Umuyobozi wa Brigade 444.

Nta mpamvu zatumye uwo muyobozi atabwa muri yombi zigeze zitangazwa kugeza ubu, ariko imirwano yabaye hagati ya Brigade ya 444 na ‘Force al-Radaa’, harimo n’amasasu y’imbunda nini yatangiye mu ijoro ryo ku wa mbere, irakomeza, igeza no ku wa kabiri mu masaha y’ijoro.

Iyo mirwano yabereye mu bice by’icyaro mu Mujyepfo y’uburasirazuba bw’Umujyi wa Tripoli, yaranzwe no kurasa, abarwanyi basubizanya, ariko amasasu akagera no mu bice bituwe n’abaturage. Iyo Brigade 444 n’umutwe wa ‘Force al-Radaa’, ibarizwa mu mitwe ikomeye aho mu Mujyi wa Tripoli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka