Sénégal: Bizihije Umuganura bibutswa ko uri mu bigize Umuco Nyarwanda

Abanyarwanda batuye muri Sénégal hamwe n’inshuti z’u Rwanda, bizihije Umunsi mukuru w’Umuganura mu birori byabaye ku wa Gatandatu, tariki 26 Kanama 2023.

Uwo munsi waranzwe n’ibiganiro bisobanura umuganura icyo ari cyo, agaciro kawo ndetse no kuganuza abandi, byose bishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”.

Ibiganiro byatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga, Berthilde Gahongayire uyobora ONUSIDA, Dr Fodé NDIAYE na Madame Ngakane Gning DIOUF uyobora Place du Souvenir Africain.

Madamu Berthilde Gahongayire uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, rishinzwe kurwanya SIDA ku rwego rw’Akarere ka Afurika y’Iburengerazuba, iyo hagati n’iy’Amajyaruguru akaba yaranakoreye mu bindi bihugu birimo u Rwanda, Somalie, Djibouti, Senegal, Ethiopia yagarutse cyane ku kamaro k’Umuganura mu mateka y’Abanyarwanda.

Yavuze ko kuwizihiza bishingiye ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda zirimo gukunda Igihugu, kurangwa n’ubupfura, gukunda umurimo no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yasabye urubyiruko gukomeza kubungabunga uwo murage, bagashimishwa no kubungabunga no kongera ibyagezweho mu myaka 29 ishize u Rwanda rubohowe, by’umwihariko kurangwa n’indangagaciro yo gukunda Igihugu no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi buri wese agaharanira kubitoza abakiri bato.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yagaragaje ko Umuganura ari kimwe mu bigize umuco nyarwanda, asobanura ko kuwizihiza muri iki gihe byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa, nk’uko byakorwaga mu gihe cyo hambere bigera no mu zindi nzego zireba ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda.

Bishimangira urugendo Abanyarwanda barimo rwo kwigira no kwibohora nyako, hifashishwa umuco kugira ngo hashakwe ibisubizo bihamye by’ibibazo bagenda bahura na byo.

Yerekanye ko n’Abanyarwanda baba mu mahanga bafite inshingano yo gusigasira umuco n’umurage w’abasokuru, bityo Abanyarwanda baba muri Sénégal na bo iyo ntego bakaba barayigize iyabo aho bifuje guhura kugira ngo basabane.

Yagaragaje ko Umuganura ari imwe mu nkingi zo gusigasira umuco, bityo ko
kuwizihiza ari umwanya wo guhura no kwishimira ibyagezweho n’Igihugu cyabo mu byiciro bitandukanye.

Izo ndangagaciro ziri mu muco nyarwanda, zafashije Abanyarwanda kwiyumvamo Ubunyarwanda kurusha ibindi byose, nyuma ya politiki mbi y’amacakubiri n’ivangura yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Fodé NDIAYE wabaye mu Rwanda kuva muri 2017 kugeza muri 2022, aho yari ahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), akaba n’Uhagarariye Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiye kwizihiza Umuganura bishimira ibyo bagezeho mu myaka 29 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amb. Jean Pierre Karabaranga (iburyo) na Dr Fodé NDIAYE
Amb. Jean Pierre Karabaranga (iburyo) na Dr Fodé NDIAYE

Yagaragaje ko nk’umuntu wagize umwanya uhagije wo kumenya u Rwanda n’amateka yarwo ashimishwa n’ibyo rwagezweho rukesha imiyoborere myiza idaheza, aho abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga bahagarariwe mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo, kugira icyerekezo, gukora cyane kandi abayobozi bakabazwa inshingano zabo.

Aha yerekanye uko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo byabafashije kwikemurira ibibazo by’inzitane bahuye nabyo, bavoma ibisubizo mu ndangagaciro ziri mu muco wabo. Yibanze ku Umushyikirano, aho Umukuru w’Igihugu ahura n’Abahagarariye Abanyarwanda mu byiciro byose n’Umwiherero w’Abayobozi, aho bicara bakarebera hamwe icyerekezo cy’Igihugu.

Ngakane Gning DIOUF uyobora Place du Souvenir Africain, uherutse gusura u Rwanda ndetse akagira n’umwanya wo kwitabira kwizihiza Umuganura mu Karere ka Rutsiro, yishimiye uko Umuganura uhuza Abanyarwanda, bagasangira, bagasabana bigaragaza ko bafite icyerekezo kimwe cy’iterabere ry’Igihugu cyabo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Umuco n’Umurage w’Amateka, Bwana Habib Leon NDIAYE, wari uhagarariye Minisitiri w’Umuco n’Umurage w’Amateka, Aliou Sow, yashimye uko umuco w’Abanyarwanda wabafashije kwikemurira ibibazo ukanabafasha gutera imbere. Yashyimye kandi umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Senegal.

Minisitiri Habib Leon NDIAYE wari umushyitsi mukuru
Minisitiri Habib Leon NDIAYE wari umushyitsi mukuru

Abanyarwanda baba muri Senegal kandi biyemeje ko buri mwaka bazajya banaganuza abadafite ubushobozi.

Umwaka ushize bakaba barahaye Akarere ka Nyagatare inkunga ingana na 5,911,300Frw, yakoreshejwe mu kwishyurira ubwishingizi bwo kwivuza abatishoboye; muri uyu mwaka bafatanyije n’Abanyarwanda baba muri Mali, batanze inkunga ingana na miliyoni umunani (8,000,000) zo gufasha abibasiwe n’ibiza mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu, mu ntangiriro za Gicurasi; mbere yaho bakaba baragize uruhare mu zindi gahunda zinyuranye nka Cana challenge, Bye bye Nyakatsi n’izindi.

Mu gitaramo cyo kwizihiza Umuganura, Abanyarwanda n’inshuti zabo bataramanye n’abahanzi barimo Jules Sentore, Sophie Nzayisenga na Emmanuel Rusengamihigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka