Madagascar: Abantu 13 baguye mu mubyigano binjira muri Stade

Abantu 13 barimo abana barindwi, bapfuye baguye mu mubyigano wabereye kuri Stade yo mu murwa mukuru wa Madagascar.

Ni impanuka yabaye ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, ubwo abantu benshi cyane bari baje kureba imikino y’Ibirwa byo mu Nyanja y’u Buhinde, ibaye ku nshuro ya 11 (11e Jeux des Îles de l’océan Indien). Ni imikino iba buri myaka ine, iheruka yabereye mu Birwa bya Maurice.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru ‘FranceInfo’, ivuga ko imirambo y’abantu baguye mu mubyigano wabereye imbere ya Stade yari iri aho ku butaka, mu gihe abandi bantu bari aho bari mu rujijo rukomeye bayobewe ibibaye.

Mbere gato y’uko imikino itangira, aho kuri Stade ngo hari abantu bagera ku 50,000, nyuma haza kubaho umuvundo, abantu barasunikana, bamwe baragwa, bituma babakandagirira hasi.

Muri abo baguye hasi, bigatuma abandi babanyura hejuru bagenda babakandagira, harimo abana bato ndetse n’abandi bari mu kigero cy’ingimbi n’abangavu.

Mu buruhukiro bw’ibitaro, hari imiryango myinshi yaje kureba ko yabona ababo, kuko badafite amakuru yabo. Inzego z’umutekano zagendaga zisohora umurambo umwe umwe, ugashyikirizwa umuryango.

Minisitiri w’Intebe wa Madagascar, Christian Ntsay, yifatanyije n’imiryango yabuze ababo , ajya ku bitaro byakiriye abakomeretse bagera kuri 80 ndetse uburuhukiro bw’ibyo bitaro, nibwo bwari bwashyizwemo imirambo y’abaguye mu muvundo.

Abashinzwe ubutabazi batangaje ko abakomeretse bari hagati y’imyaka 5-70, ariko abenshi muri bo, bakaba ari ingimbi n’abangavu.

Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina, wari mu birori byo gutangiza iyo mikino izarangira ku itariki 3 Nzeri 2023, yasabye ko habaho umunota wo guceceka bazirikana abaguye muri uwo mubyigano.

Yagize ati “Turi abantu bagera ku 50,000 muri Stade, hari ibyago byabaye kuko habayeho umubyigano. Hari abakomeretse n’abapfuye ku muryango wa Stade”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka